Nyuma y’icyumweru itsinzwe na AS Muhanga,APR FC yongeye gutsindwa na Espoir ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.
N’umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda n’igice (15h30′) umutoza wa APR FC Zlatko yari yahisemo gukoresha abakinnyi bane (4) inyuma, (3) hagati na batatu (3) bakina basatira izamu.
APR FC niyo yafunguye amazamu ku munita wa 61′ igitego cya tsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku mupira mwiza yari ahawe na Emmanuel, ikigitego cyaje kwishyurwa ku munota wa 72′ ndetse Espoir iza gushyiramo agashinguracumu ku munota wa 93′ APR yarwanye bikomeye no kugira ngo ibone amanota ariko ntibyabakundira umukino urinda urangira itsinzwe 2-1.
Mu gice cya kabiri Zlatko yagiye akora impinduka zitanfukanye kugira ngo arebe ko yabona amanota atatu, kwikubitiro yakuyemo Issa Bigirimana ashyiramo Mugunga Yves, akuramo Biringiro Lague ashyiramo Hakizimana Muhadjiri, izi mpinduka zose Zlatko yagiye akora, nta gisubizo yifuzaga zamuhaye ahubwo yongeye kunganya ubugira gatatu nyuma na Kiyovu Sport ndetse na AS Kigali.
Nyuma y’uyu mukino, APR FC iratangira kwitegura umukino wa nyuma wa shampiyona uzayihuza na Police FC tariki 01Kamena, APR nyuma yo gutsindwa na Espoir iracyafite amanota 62 ikaba iri ku mwanya wa kabiri urutonde rwa shampiyona.