Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Nyuma ya Zone 1, Online Fan Club nayo yamuritse inzu bubakiye Mukandoli

Mu gihe mu Rwanda dukomeje kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe cy’iminsi 100, kuri iki Cyumweru abafana b’ikipe ya APR FC bibumbiye mu itsinda rya Online Fan Club akaba ari zone 5 bamuriste ku mugaragaro inzu bubakiye Mukandoli Josephine wacitse ku icumu rya Genocide yakorewe Abatutsi wari umaze iminsi adafite aho aba nyuma y’uko iyo yabagamo iguye.

Mukandoli Josephine w’imyaka 57 utuye mu kagarari ka Munanira ya II yo mu murenge wa Nyakanda mu karere ka Nyarugenge, akaba yamurikiwe ku mugaragoro inzu yubakiwe n’abafana b’ikipe ya APR FC bimbuye mu itsinda rya “Online Fan Club- Zone 5.” nyuma y’uko iyo yari atuyemo yaguye umwa ushize agahita yimukira i Kanyinya, mu ijambo rye Mukandoli Josephine yashimiye byimazeyo Online Fan Club kuba ngo bamuhojeje amarira ati: Mbere na mbere ndagira ngo mbashimire, mu izina ry’Umwami Yesu, Imana ibahe umugisha. Ahari amarira uyu munsi hari ibyishimo.”

Nyuma y’uko Mukandoli ashimiye aba bafana ba APR FC, umuyobozi wa Ibuka muri uyu murenge wa Nyakabanda, Mukeshimana Beatrice nawe yatangiye avuga ibibazo Mukandoli yahuye nabyo umwaka ushize ati: Nyuma yo kugwirwa n’inzu mu mwaka ushize, Mukandoli yahise yimuka ajya gutura i Kanyinya ndetse yajyaga abaza ubuyobozi ubufasha bamuha ariko kenshi ugasanga bigoye kumubonera igisubizo. Uyu muyobozi yakomeje ashimira Online Fan Club yagize igitekerezo cyo kuza kuremera uyu mukecuru, ndetse na bo bamusezeranya ko bazakomeza kwifatanya na bo mu bikorwa bitandukanye.

Niyonsaba Lambert umuyobozi w’iri tsinda ry’abafana ba APR FC, yavuze ko bitari byoroshye guhuriza hamwe ubushobozi kugira ngo bagere ku gikorwa nk’iki cyo kubaka inzu ariko kubera ubushake n’ubwitange bagenzi be bagaragaje, babashije kubigeraho ati: Mu by’ukuri byari ibintu bigoye cyane. Abafana baritanze mu buryo bwose bushoboka. Hari akazi kenshi ku buryo iyo tuvuga ngo tugiye gukoresha abakozi byari kudutwara amafaranga menshi, ariko buri wese yashyizeho umusanzu we n’imbaraga tubasha kubigeraho. Murabona ko inzu imeze neza, amabati 28/34 ni mashya twaguze, inzugi n’amadirishya, igikuta ndetse na foundation byose ni ibishya.”

Niyonsaba Lambert uyobora Online Fan Club yakomeje ashimira bagenzi be ku bwitange bagaragaje ndetse anatangaza ko kandi bitagarukiye aho kuko no muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka bazakomeza kuba hafi y’uyu mukecuru n’umuhungu we Justin, babamenyera ibibatunga mu gihe na bo bakisuganya.

Kazungu Edmond waje uhagariye ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC muri iki gikorwa, yashimiye Online Fan Club Zone 5 ku gitekerezo cyiza bagize, avuga ko ubuyobozi bubashyigikiye dore ko nta gihe kinini cyari gishize bagenzi babo bo muri Fan Club Zone 1 na bo baremeye uwacitse ku icumu mu karere ka Bugesera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabanda, Nsabimana Desire wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, na we yashimiye Online Fan Club ku gikorwa cy’ubwitange bagize, abasaba gukomeza gukorana umurava.

Dore uko inzu Online Fan Club yasannye yari imeze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *