E-mail: administration@aprfc.rw

Nyuma ya Super Cup, APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona kuri uyu wa Gatanu

Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league iratangira kuri uyu wa Gatanu, APR FC ifite iki gikombe yegukanye umwaka ushize, ndetse na Amagaju FC nizo zigomba gufungura shampiyona ku munsi w’ejo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC n’ubwo yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize, ariko ntibigeze bahabwa igikombe batsindiye kuva shampiyona yarangira kugeza magingo n’ubu, gusa noneho bikaba byaremejwe ko nyuma y’umukino wa shampiyona uzahuza APR FC na Amagaju FC ku munsi w’ejo kuwa Gatanu, ko aribwo APR izashyikirizwa igikombe cya shampiyona yatsindiye.

Tuganira n’umutoza Petrović yatubwiye ko ku ruhande rwabo biteguye neza iyi shampiyona kuko ngo bagize imyiteguro myiza. Ati: ku ruhande rwacu nka APR twiteguye neza shampiyona, twagize imyiteguro myiza, ubuyobozi bwaradufashije cyane baduha buri kimwe kandi ndakeka n’umusaruro wabyo waratangiye kuboneka kuko byadufashije kwegukana Super Cup, ubu rero icyo tureba ni shampiyona ndetse n’indi mikino itandukanye dufite muri uyu mwaka.

Petrović akomeza avuga ko ubu afite ikipe nziza kuko buri mukinnyi wese uri muri APR afite ubushobozi bwo kuyikinamo. Ati: uyu mwaka mu byukuri dufite ikipe nziza, buri mukinnyi wese uri aha afite ubushobozi bwo gukina muri APR FC. Ikindi buri abakinnyi dufite bose bafite ishyaka bose barakora neza mu myitozo mu magambo make dufite ikipe nziza.

Ikipe ya APR FC uyu mwaka yagize imyiteguro myiza, ikina imikino ya gishuti itandukanye, yagiye ikorera imyitozo mu Ntara zitanduka ndetse yaraniyubatse igura abakinnyi batandukanye, yongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo bari bararangije amasezerano, APR FC ikaba igiye gutangira shampiyona ifite abakinnyi makumyabiri n’ umunani.

Leave a Reply

Your email address will not be published.