Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Breaking News: nyuma ya Ntwari Evode, APR FC iguze Nsengiyumva Mustafa wakiniraga Police FC

APR FC izahagararira u Rwanda mu marushanwa y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, isinyishije Nsengiyumva Mustafa imyaka ibiri wakiniraga Police FC nyuma yo gusinyisha Ntwari Evode nawe wakiniraga AS Kigali.

Nsengiyumva Mustafa w’imyaka 22 yahereye mu ishuri ry’umupira ryahozeho rya Marines FC, Mustafa yazamuwe n’imikino y’abana ya Copa Cocacola. Usibye iyi mikino, Mustafa kandi yanakinnye irindi rushanwa ry’abana ryitwa Airtel Rising Star, icyo gihe ikipe ye yanatwaye igikombe cy’iryo rushanwa.

Mustafa nyuma yo kuva muri iryo shuri ry’umupira rya Marines, yahise ajya mu Isonga ari naho yavuye yerekeza muri Rayon Sport ahakina imyaka ibiri gusa nyuma nibwo yahise ajya muri Police FC, kugeza ubu Nsengiyumva Mustafa amaze gutsinda ibitego icumi.

Mustafa akaba abaye umukinnyi wa kane uguzwe muri APR FC kugeza ubu nyuma ya Michel Rusheshangoga, Nizeyimana Mirafa, Ntwari Evode ndetse na Mugunga Yves na Ntwari Fiacle bavuye mu Ntare FC. Mustafa akaba agomba gusanga ikipe ya APR i Huye ku munsi w’ejo kuwa Gatanu.

131 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *