Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Nyanza APR Fan Club yasuye Baptist bamwifuriza kuzagira umwaka mushya muhire wa 2022

Itsinda ry’abafana b APR FC ribarizwa mu karere ka Nyanza, basuye Nzabonimana Baptista umwe mubamugariye ku rugamba mu rwego rwo kumwifuriza Noheli nziza ndetse n’umwaka mushya muhire wa 2022.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, kitabirwa n’umuyobozi w’abafana ba APR FC mu ntara y’Amajyepfo Me Habimana Bonavanture, Lt Col Rukundo Eugene uhagarariye Reserve Forces mu karere ka Nyanza ndetse na Maj Bosco Kayinamura umujyanama muri Fan Club  APR FC Nyanza.

Mu ijambo rye umushyitsi mukuru Lt Col Rukundo Eugene, yabwiye Nzabonimana Baptist ko bazanywe no kumwifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire, ndetse no kubakomeza m’uburwayi bwe butoroshye.

Yahize ati” Muvandimwe Baptist ndetse n’umuryango wawe, tuje kubasura no kubakomeza kubera uburwayi  butoroshye, tugira ngo tubabwire ko turi kumwe namwe nk’Abanyarwanda ndetse nk’abakunzi ba APR FC reka tubifurize kuzagira Noheli nzinza n’umwaka musha muhire”

Baptist nawe yashimiye cyane Nyanza APR Fan Club ku gikorwa kiza cy’urukundo bamugaragarije aboneraho kubabwira ko ikipe ya APR FC ayihoza ku mutima n’ubwo atabasha kugera kuri za stade.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *