Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Nubu sindumva ko ari jyewe: Kwitonda Alain

Ni mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa APR FC, aho yatangiye atubwira uko yakiriye kuza muri  APR FC atubwira ko ari ibintu byamushimishije cyane anavuga ko ari ikipe yaguhindurira ubuzima ndetse ikanakugeza kuri byinshi mu gihe waba witwaye neza.

Yagize ati” Kuza muri APR FC narishimye cyane, kuko ni ikipe twese dukora tubona tukanifuza ko twayikinira ni ikipe yaguhindurira ubuzima ni ikipe yakugeza kuri byinshi witwara neza ukaba wabasha kubona ikipe hanze y’u Rwanda ndetse ukaba wanahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Kwitonda Alian wavuye muri Bugesera FC

Kwitonda Alain yakomeje avuga uko yitwaye nyuma yo kumenya ko azerekeza muri APR FC avuga ko nyuma yo kumva ko ikipe ya APR FC imwifuza byabanje kumugora kubyakira gusa binamuha imbaraga zo gukora cyane.

Yagize ati” Nkimenya ko nzajya muri APR FC,  narishimye cyane cyane ariko numvaga atari  jyewe rwose sinzi uko nabivuga, n’ubungu sindabyiyumvisha , natangiye kubyumva neza maze kujya mu ikipe y’igihugu byampaye izindi mbaraga nange numva ko ngomba gukora cyane birushijeho uko nakoraga bamwe batangira kunsaba kongera ibitego nkakomeza no kwigaragaza nange ndabyumva ndakomeza ndakora cyane kuko hari nkuwakumva ikipe ikomeye imushaka ugasanga biramuhungabanyije uburyo bw’imikinire bugahinduka kubera atarabasha kwakira ibyo bintu kuri njye nizeye ko nzitwara neza nkatanga ibyo nshoboye byose muri APR FC.”

Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Bacca yasoje agira icyo yizeza abafana n’abakunzi b’ikipe y’ingabo z’iguhugu aho yavuze ko yazanywe no kubaha ibyishimo kandi ko azabibaha nta kabuza.

Yagize ati” Nje gutsinda ibitego nicyo nabwira abafana, nje nje gutsinda, nje nje gukina natsinze ibitego birindwi ndi muri bugesera, APR FC njemo ni ikipe nziza yo kongera umubare w’ibitego natsindaga kuko ni ikipe ifite abakinnyi beza ndumva nta cyatuma ntakora ibirenze kubyo nakoze mu ikipe narindimo, ndashaka gushimisha abafana, kubashimisha rero ni ukubatsindira ibitego kandi ninacyo banguriye, banguriye gutanga ibyishimo kandi nzabibaha.”

Alain w’imyaka 23, yerekeje mu ikipe y’ingabo z’igihugu nyuma y’isozwa rya shampiyona ya 2010-21 aturutse muri Bugesera FC yari amazemo imyaka ibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *