Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Rayon Sport mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league, ku munsi w’ejo ku wa Gatanu kuri sitade Amahoro i Remera saa15H30.
APR FC imaze iminsi yitegura uyu mukino, izakina uyu mukino ndetse yanagaruye bamwe mu basore bayo b’inkingi za mwamba, nka kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste Migy wari umaze iminsi arwaye ndetse akaza no kubagwa ariko ubu akaba ameze neza, myugariro usanzwe abanzamo, Rugwiro Herve utaragaragaye mu mukino APR iheruka gukina na Police FC kubera amakarita atatu y’umuhondo, ndetse na Sekamana Maxime nawe wari ufite ikarita y’umutuku yahawe ubwo bakinaga na Musanze FC, aba basore bose bakaba bari kumwe n’abagenzi babo mu mwiherero.
Nyuma y’iyi myitozo tukaba twaganiriye na kapiteni Miggy atubwira uko biteguye neza uyu mukino ati: mpereye kuri icyo usorejeho cy’ibibazo ndetse binamaze iminsi bivugwa, twe ntitwemeranya n’abavuga ko Rayon Sport ifite ibibazo oya oya rwose, kutagira ibyo abantu bumvikanaho cyangwa bahurizaho ntibivuga ibibazo oya ninayo mpamvu kuri twe nk’ abakinnyi ba APR FC icyo tureba ni umukino dufite ku minsi w’ejo ibindi ntitwemeranya nabyo.
Miggy yakomeje agaruka ku mukino bafite ku munsi w’ejo ati: nibyo ejo dufite umukino ukomeye cyane, Rayon Sport ni ikipe nziza cyane, ifite n’abakinnyi beza, ni ikipe nkuru ifite n’amateka imaze kugeraho. APR urabizi nayo n’ikipe nkuru, ifite ibigwi n’amateka yakoze kandi n’ubu igikomeza gukora, twe rero ku ruhande rwacu nka APR turiteguye nkuko bisanzwe buri munsi twubaha buri mukino, icyo nakubwira n’uko ku munsi w’ejo abakunzi b’umupira w’amaguru bazareba umukino mwiza. Icyo nakwisabira abafana n’abakunzi bacu ba APR FC bazaze dufatanye akazi nkuko dusanzwe dufatanya twese
Dore ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ku munsi w’ejo.
Muri VVIP: 10,000 frw
Muri VIP : 5,000 frw
Impande ya VIP : 3,000 frw
Ahasigaye hose: 2,000 frw