Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na La Jeuness mu mukino wo kwishyura wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro ku munsi w’ejo kuwa gatanu saa cyenda n’igice 15H30 kuri sitade ya Mumena.
Abakinnyi bose usibye abari mu mvune, abandi bose bakaba bakoze iyi imyitozo ya nyuma yakorewe i Shyorongi uyu munsi saa kumi, abakinnyi umutoza Petrovic atazakoresha muri uyu mukino kubera uburwayi barimo; Nkizingabo Fiston ukirwaye imitsi yo mukuguru, Tuyishime Eric ufite ikibazo cy’umutsi wo mu itako akaba yaranatangiye imyitozo yoroheje arimo gukira ndetse na Buregeya Prince wakuye imvune mu mukino ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yakinnye n’ikipe y’igihugu ya Kenya.
Tubibutse ko umukino ubanza warangiye ikipe ya APR FC yatsinze ibitego 3-0, kugira ngo LaJeunesse isezerere APR FC irasabwa gutsinda ibitego bine. Nyuma y’iyi myitozo tukaba twaganiriye na kapiteni Mugiraneza akaba yatubwiye ko biteguye neza uyu mukino ati: umukino tuwiteguye neza nkuko dusanzwe twitegura indi mikino yose kuko amanota aba angana. Kuba twaratsinze La jeunesse umukino ubanza, ntabwo byatuma tworara ngo tuyisuzugure kuko byose biracyashoboka, rero icyo nakubwira n’uko twifuza cyane aya manota atatu rwose.