Myugariro w’ibumoso Niyomugabo Claude aratangaza ko ikipe y’ingabo z’igihugu yiteguye neza amarushanwa nyafurika ndetse no guha abafana ibyishimo bataherukaga kubona.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na APR FC Website kuri uyu wa kabiri, aho yatangiye avuga uko bakomeje gukora imyitozo ndetse na byinshi umutoza abaganiriza umunsi ku wundi.
Yagize ati: ”Turi kwitegura neza dukora imyitozo myinshi, abayobozi baragerageza kudushakira imikino ya gicuti, ni imikino idutyaza ku buryo duhorana urwego rwiza nyuma y’igihe kirekire tudakina ku buryo twizeye ko amarushanwa azajya gutangira tumeze neza cyane.”
”Umutoza ahora atwibutsa akazi dufite mu minsi iri imbere, ko ikintu cyose dukoze tugomba kugishyiraho umutima n’imbaraga zacu zose kandi twizeye kugera ku ntego zacu kuko dushyize hamwe. Ntidusinzira turakoresha imbaraga zacu zose, tuzaruhuka ari uko tugeze mu matsinda ya Champions league.”
Akomeza ashimira cyane ubuyobozi busura ikipe kenshi, buyibutsa intego ifite ndetse anongera ko itazabatenguha.
Yagize ati: ”Turashimira cyane abayobozi baza kudusura kenshi batwibutsa intego dufite, mu by’ukuri iyo abantu bakomeye nka bariya baza kenshi batwibutsa ikintu kimwe, natwe tuba twumva tubafitiye umwenda kuko baduha byose dukeneye ngo tuhagere, ntituzabatenguha iki nicyo gihe ngo natwe tubashimishe.”
Niyomugabo arasaba abafana ko bakomeza gushyigikira ikipe n’ubwo batarakomorerwa ngo barebe imikino kandi ko intego ari ukubajyana mu matsinda ya CAF Champions league.
Yagize ati: ”Abafana bamaze igihe batareba imikino batareba ikipe yabo bakunda, icyo nababwira ni uko bakomeza kutuba hafi ntibacike intege nk’uko n’ubundi babikoze tukiri muri Guma Mu Rugo. Dufite ikipe nziza, intego nta yindi ni ukubajyana mu matsinda tukabaha ibyishimo bataherukaga kubona.”
APR FC yatomboye Gor Mahia yo muri Kenya mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league y’umwaka utaha, ifite intego yo kugera mu matsinda, gutwara CECAFA Kagame Cup ya 2021 no gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda umwaka utaha w’imikino.
Niyomugabo Claude yerekeje muri APR FC tariki ya 5 Nyakanga 2019, mu mwaka we wa mbere akaba yarafashije ikipe y’ingabo z’igihugu kwegukana ibikombe bitatu birimo shampiyona yatwaye idatsinzwe.