N’ubwo bamwe bakeka ko abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu badohotse batakigaragara ku bibuga bitandukanye ari benshi, yewe bamwe bakanibeshya ko umubare wabo wagabanutse, ibi ngo siko biri kuko ngo ababivuga baribeshya cyane keretse babikora babigambiriye nkuko bicekwa.
Kimwe n’ubuyobozi bwa APR F.C bushimira byimazeyo abakunzi n’Abafana babo badahwema gushyigikira ikipe yabo bitandukanye nibivugwa n’abakoresha itangazamakuru nabi, twaganirije bwana Munyarubuga François uzwi ku izina rya Songambere, umwe mu bashinzwe ubukangurambaga mu bakunzi ba APR F.C, aganira n’urubuga rw’iyi kipe, yavuze ko abavuga ibi bibeshya cyane kuko ngo nta na rimwe abakunzi ba APR F.C bigeze badohoka gushyigikira ikipe yabo bihebeye
Yagize ati “Icyo na kubwira cyo n’uko abavuga ibi nabo barabizi ko bibeshya cyane, kuko twe nk’abakunzi ba APR F.C ntiduteze na rimwe kurangazwa n’amagambo yabo rwose kuko turabizi ko aricyo bagamije, twebwe turi abakunzi ba APR F.C niyo mpamva tudateze kudohoka na rimwe mu gushyigikira ikipe yacu twihebeye.” APR F.C, ni Ikipe itarangamwo bomboribombori nkizabo bifuza kuyica intege babinyujije mu guhimba ko Abakunzi ba APR F.C badohotse.

“Abavuga ibyo kudohoka no gucika intege ndakomeza nkubwira ko bibeshya cyane, kandi banirengagiza ukuri nkana, kuko nabo ubwabo barabizi ko hari n’abafana bandi makipe bayavamo bagahitamo kwikundira APR F.C, umubare wabafana ba APR FC ugenda wiyongera umunsi ku munsi twebwe intego yacu ni ugukunda no gushyigikira ikipe yacu. “Abavuga bakomeze bavuge amagambo yabo ntateze kuturangaza na gato rwose”
Munyarubuga François yakomeje anashimira cyane abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bakomeje kwitanga no gushyigikira ikipe yabo banabigaragaje ubwo ikipe yabo yerekezaga i Rusizi gukina na Espoir umunsi wa 26 wa shampiyona.
Yagize ati “Ndagira ngo nshimire cyane abakunzi ba APR F.C, mu byukuri ntibahwema gukunda no gushyigikira ikipe yabo, naguha urugero rw’ejo bundi ubwo ikipe yacu yajyaga i Rusizi hamanutse abafana benshi cyane batitaye ko urugendo ari rurerure baraye ijoro ryose bagenda byose ari ukubera urukundo bakunda ikipe yabo iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona iracyahatanira ibikombe bibiri mu gihe izindi zose zisigaye zihatanira igikombe kimwe.”
“Reka nsoze nibutsa abakunzi ba APR F.C ko dufite umukino wa ½ w’igikombe cy’Amahoro n’ikipe ya Rayon Sports, ntakabuza tugomba kuba turi benshi muri stade umukara n’umweru, uko igiciro cy’itike cyaba gihagaze kose, twebwe turiteguye ahubwo nibashyire ahagaraga uko itike igurwa maze tuyigurire hakiri kare”
Tubibutse ko ikipe y’ingabo z’igihugu izasubira mu kibuga kuwa Gatatu tariki 11 Gicurasi aho izakirwa n’ikipe ya Rayon Sports mu mukino ubanza wa ½ w’igikombe cy’Amahoro umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. APR F.C, intego ni intsinzi iteka. ??