E-mail: administration@aprfc.rw

Ntabwo Niyonzima Olivier seif yasezerewe muri APR FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buranyomoza amakuru avuga ko bwasezerereye umukinnyi wayo Niyonzima Olivier Seif wavuye mu mwiherero atasabye uruhushya akajya hanze yawo.

Nyuma yo kuva mu mwiherero atabiherewe uburenganzi Niyonzi Olivier Seif ari mu rugo iwe kuko adashobora kubana n’abakinnyi bagenzi be atarapimwa Covid-19.

Bityo ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bukaba buhakana amakuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga Seif yasezerewe muri APR FC kuko ubuyobozi bwa APR FC butarafata icyemezo ku makosa yakoze yo kuva mu mwiherero atabiherewe uburenganzira.

Leave a Reply

Your email address will not be published.