E-mail: administration@aprfc.rw

Nta mukinnyi utakwifuza gukina muri APR FC ikipe itwara ibikombe: Jacques Tuyisenge

 

Rutahizamu mushya wa APR FC Jacques yeretswe itangazamakuru ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu Tariki 18 Nzeri 2020, ari nabwo yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira ikipe y’ingabo z’igihugu.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cya APR FC, giherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali kiyoborwa n’umuyobozi wayo wungirije Maj. Gen. Mubarakah Muganga.

Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri nk’umukinnyi wa APR FC, Jacques Tuyisenge yatangaje ko yishimiye cyane kwerekeza muri APR FC nk’ikipe itwara ibikombe ndetse yizeye kuzitwara neza afatanyije na bagenzi be asanze.

Yagize ati: ”Ni ibyishimo kuri njyewe kuko APR FC ni ikipe nziza buri mukinnyi wese yifuza gukinamo, ikipe itwara ibikombe, urumva rero ko nta mukinnyi utakwifuza gutwara ibikombe. Ku ruhande rwanjye ni ibyishimo byinshi kuko banyifuje kugira ngo nze ntange imbaraga zanjye nzongere kuza bagenzi banjye bari basanzwe mu ikipe kandi twizeye  kuzitwara neza dufatanyirije hamwe.”

”Intego APR FC ifite muri uyu mwaka barazimbwiye, ikinzanye ni ugufatanya na bagenzi banjye tukayigeza kuri izo ntego. APR FC ifite abakinnyi beza, abenshi duhurira mu ikipe y’igihugu nkeka ko imbaraga ngiye kuzana hari icyo zizongera mu ikipe kugira ngo tubashe kugera kuri izo ntego ikipe yihaye.”

Jacques Tuyisenge ubwo yerekwaga itangazamakuru
Ni umuhango wayobowe n’umuyobozi mukuru wungirije wa APR FC Maj. Gen. Mubarakah Muganga

Jacques Tuyisenge w’imyaka 29 yazamukiye mu ikipe ya Etincelles FC akomereza muri Kiyovu Sports na Police FC, nyuma akomereza umupira w;amaguru hanze y’u Rwanda muri Gor Mahia na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola, yavuyemo agaruka mu Rwanda ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira ikipe y’ingabo z’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.