
NSHUTI Innocent yatsinze ibitego bitatu (3) muri bine (4) kuri kimwe (1) APR F.C yatsinze Rwamagana City F.C maze iyi kipe y’ingabo z’igihugu ihita yisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.
Ni mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 21/05/2023 aho APR F.C yari yakiriye Rwamagana City F.C kuri stade ya Bugesera.
Umukino watangiye APR F.C igaragaza ubwira bwo gutsinda hakiri kare, ndetse ku munota wa 2 gusa Rubineka J.Bosco yateye ishoti rikomeye maze umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu, uhita ujya aho Kwitonda Alain ‘Bacca’ yari ahagaze ahita acenga myugariro atera ishoti ariko uwo myugariro akora ku mupira maze uca ku ruhande gato rw’izamu.
Byatumye umusifuzi Eric atanga koruneri yahise iterwa na Ishimwe Christian maze NSHUTI Innocent ahita yinjiza igitego cya mbere ateresheje uwo mupira umutwe.

Ntibyatsinze, kuko nyuma y’iminota mike, Nshuti Innocent yinjije igitego cya kabiri ku mupira yahinduriwe na Kwitonda Alain Bacca.
Ariko Rwamagana City F.C na yo iri mu makipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri yagerageje kwihagararaho, ikanyuzamo igasatira itunguranye.
Ibyo byanayifashije cyane kubona igitego cyaturutse ku burangare buke bwabaye kuri ba myugariro bwa APR F.C maze binizwa igitego.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 45, Mugisha Gilbert yinjije igitego cya 3 cya APR F.C ku mupira yari ahawe na Yannick Bizimana.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi akina byoroheje kugeza ubwo Nshuti Innocent yiniizaga igitego cya kane cya APR F.C cyari icya gatatu kuri we.
Umukino warinze urangira bikiri ibitego 4-1 maze APR F.C ihita yisubiza umwanya wa mbere nyuma y’aho Kiyovu Sports yari iwuriho yatsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0.
Umusaruro wavuye muri uyu mukino watumye APR FC iyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 60, inganya na Kiyovu Sports ya kabiri, bigatandukanira ku bitego aya makipe yombi azigamye.
APR F.C izasoza shampiyona ikina na Gorilla FC, mu gihe Kiyovu Sports izakina na Rutsiro FC.
