Kuri uyu wa Kane Tariki ya 8 Kanama, Rutahizamu w’Ikipe ya APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu Amavubi Nshuti Innocent, yakoze imyitozo yose yabereye kuri Stade Amahoro nyuma yo kuvunikira mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro wahuje Ikipe y’Ingabo z’Iguhugu ubwo yari yakiriwe na Rwamagana City ku kibuga cy’Ishuri ry’Imyuga AEE Rwamagana (bita kuri IGA) ku Itariki ya 8 Kamena 2019.
Iki Kibuga cyabanje gukereza uwo mukino iminota icyenda kiri gutunganywa, mbere y’uko kinengwa n’Abayobozi ba tekiniki b’Ikipe ba APR kubera ko kitari cyujuje ubuziranenge ku buryo cyakwakira imikino y’amarushanwa yemewe na FIFA. Abasifuzi ndetse na Komiseri Mazimpaka Jean Claude wari uyoboye uyu mukino, basabye ushinzwe ububiko bw’ibikoresho by’Ikipe ya Rwamagana City gushyira ibyatsi ndetse no korosa itaka ku byobo byari bihangayikishije aba bayobozi.
Ku munota wa 44 w’uyu mukino, nibwo Nshuti yavunitse nyuma yo gukandagira muri kimwe mu byobo byari muri iki kibuga kuvunika mu kagombambari k’iburyo, ndetse aza gutwarwa hanze y’ikibuga ku ngobyi.



Yakomeje kwitabwaho n’Umuganga wa APR FC, kugeza ubwo ku munsi w’ejo amwemereye gukora imyitozo ariko ntiyayirangiza kubera ko aho yari afite ikibazo hatari hagakomeye neza. Kuri uyu wa kane nibwo uyu muganga ndetse n’Umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi bemereye uyu musore gukora imyitozo yose.
Agira icyo atangaza ku kugaruka mu kibuga nyuma y’iminsi 60, uyu Rutahizamu akaba yabwiye Umunyamakuru wa APR FC ko yari akumbuye kujya mu kibuga dore ko yabyifuje mbere y’igihe, ariko Umutoza n’Umuganga bakamubwira ko ikirenge kitarakomera ku buryo yagiteresha umupira.
Yagize ati: ‘’Nari nkumbuye cyane kujya mu kibuga, kuko nari maze igihe kirekire ntakina umupira cyane cyane nka twe twabigize umwuga. Niyo mpamvu nazaga mfite amatsiko nshaka gukina, gusa yaba Umutoza ndetse na Muganga bambwira ko ntahita nkorana n’abandi niyo mpamvu bankoreshaga imyitozo yoroshye kuko ntari nagakize neza.’’
Asubiza ikibazo yari abajijwe niba azitabira Imikino ya Gisirikare iteganyijwe gutangira Tariki ya 12 Kanama mu Gihugu cya Kenya, uyu musore w’imyaka 21 akaba yatangaje ko atazakina iyi mikino, gusa yiteguye kwitwara neza mu mwaka utaha w’Imikino, kuko yizeye ko azaba yakize neza hagati y’icyumweru kimwe cyangwa bibiri.
Nshuti Innocent yatangiye gukinira APR FC, mu mwaka wa 2016, ubwo yari avuye mu Ishuri ry’umupira w’amaguru ry’Iyi kipe, nyuma kubengukwa n’Ikipe ya Stade Tunisien yo muri Tunisia muri Kamena 2018, ahakina umwaka umwe gusa, aza kugaruka mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu muri Gashyantare 2019.


Iyumvire ikiganiro twagiranye na Nshuti Innocent nyuma y’imyitozo y’uyu munsi mu gitondo