E-mail: administration@aprfc.rw

Nshuti Innocent yatangaje byinshi Yannick Bizimana azafasha APR FC n’icyizere cyo kugera mu matsinda y’imikino nyafurika

Rutahizamu wa APR FC, Nshuti Inmocent yatangaje ko ubuyobozi bwa APR FC bwarebye kure igihe bwasinyishaga rutahizamu Bizimana Yannick kuko azafasha byinshi ikipe y’ingabo z’igihugu kubera uburyo bwiza bw’imikinire ye.

Ibi uyu utahizamu yabitangarije urubuga rwa APR FC mu kiganiro twagiranye nawe kuri uyu wa Kabiri Tariki 11 Kanama,

Yagize ati: ”Yannick ni umukinnyi mwiza cyane nagiye ngira amahirwe yo kureba imikino yakinnye, ni umukinnyi ufite uburyo bwihariye akinamo kandi bwiza, ni umukinnyi waje asanga abandi bakinnyi beza, ni umusore ushobora kugutsinda gitego isaha iyo ari yo yose, ni umukinnyi utanga imipira myiza ibyara ibitego, azi gucenga n’ibindi byinshi byiza yihariye.”

”Kuza kwa Yannick nabyakiriye neza cyane kuko nawe ni umukinnyi ukiri muto, nawe ari mu kigero kimwe natwe kandi nizera ntashidikanya ko kubw’ibyiza by’ikipe dufite aho tuzageza ikipe heza cyane.”

”Ubuyobozi bwatekereje neza kuba bwamuzana akaza gufasha abo ahasanze, APR FC ni ikipe itubakira ku mukinnyi umwe, ni ikipe iri hejuru y’umuntu uwo ari we wese ari nayo mpamvu ihora yifuza ibyiza birenzeho ahawe ikaze mu ikipe nziza ya APR FC.”

Agira icyo atangaza ku cyizere cyo kuzagera mu matsinda y’imikino nyafurika aha rutahizamu Nshuti Innocent akaba yatangaje ko bishoboka cyane dore ko usubije amaso inyuma mu myaka yashize ikipe y’ingabo z’igihugu yasezererwaga n’amakipe yabaga yitwayeho neza mu mikinire ahubwo bagatandukanywa n’ikinyuranyo cy’ibitego bike cyane.

Yagize ati: ”Birashoboka cyane ndongeraho cyane kuko APR FC ni ikipe nkuru, ifite abakinnyi beza ndetse n’ubuyobozi bwiza, ku giti cyanjye nta kabuza tuzahagera, kuko urebye amakipe twahuye nayo mu bihe byashize nka AC Djoliba, Zesco United wasangaga ari amakipe yadutsindiye iwabo 1-0, hano tukayatsinda 2-1 ugasanga nta kinyuranyo kinini kirimo, nabyita amahirwe make gusa turamutse twiteguye neza birashoboka cyane.”

Yannick Bizimana yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa APR FC Tariki ya 19 Nyakanga 2020 avuye muri Rayon Sports mu gihe APR FC yo yatwaye igikombe cya shampiyona 2019-2020 nta mukino n’umwe itsinzwe, ikaba izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions lague.

Leave a Reply

Your email address will not be published.