APR FC itsinze na Gasogi United igitego 1-0 mu mukino wa gishuti wabaye uyu munsi kuwa Gatatu ku kibuga kuri stade ya Kigakli i Nyamirambo guhera saa cyenda n’igice 15h30′
Igitego kimwe rukumbi cya Nshuti Innocent cyabonetse ku munota wa 29′ ku mupira mwiza yahawe na Usengimana Dany, nicyo gihesheje APR FC intsinzi imbere ya Gasogi Untied yo mu cyiciro cya kabiri.
Umutoza Zlatko yavuze ko atishimiye imikinire y’abakinnyi be kuko ng kuri we bakinnye nabi cyane. Ati: nibyo turatsinze ariko ntabwo twakinnye neza nkuko jyewe umutoza nabyifuzaga gusa ntakundi umupira nuko nugukomeza twubaka umunsi ku munsu.
Ku ruhande rwa APR FC, yagiye isimbuza abakinnyi batandukanye igice cya mbere kikirangira aho Iranzi Jean Claude yasimbuwe na Songayingabo Shaffi, Miggy asimburwa na Nizeyimana Mirafa,Nshuti Innocent asimburwa na Mugunga Yves Itangishaka Blaise asimburwa na Ntwari Evode, naho Usengimana Dany asimburwa na Nsengiyumva Mustafa.
Nyuma y’uyu mukino, APR FC igiye gukomeza imyitozo yitegura imikino ya shampiyona ifite guhera mu mpera z’uku kwezi dore ko kugeza ubu ari nayo iyoboye urutonde rwa shampiyona.