Umunyamakuru w’imikino mu Rwanda Jado Max ukora kuri TV10, yagaragaye ku mukino u Rwanda rwatsinzemo ikipe y’igihugu ya Mozambique igitego 1-0, yambaye umwenda uriho izina ndetse na nomero ya rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague bigaragazaga ko yari amushyigikiye.
Muri uyu mukino wo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma ya CAN 2021, uyu rutahizamu w’imyaka 21 yitwaye neza ndetse anahesha Amavubi intsinzi ku gitego yatsinze ku munota wa 67 ku mupira yahawe na myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel bakinana mu ikipe y’ingabo z’igihugu.
Nyuma y’uyu mukino, umunyamakuru Jado Max akaba yatangarije Website ya APR FC ko asanzwe afite imyambaro ya Amavubi igera kuri itatu ariko yahisemo kwambara umwenda wanditseho nomero ndetse n’amazina ya Byiringiro Lague akurikije uko ahagaze muri iyi minsi ndetse n’uburyo bw’imikinire ye .
Max yagize ati ”Ubundi ngira imyambaro itatu ya Amavubi nomero 5 ya Kagere Meddy, nomero 14 ya Lague Byiringiro na nomero 7 ya Mugiraneza JB Migi rero nahisemo kwambara nomero ya Lague kubera imikinire ye akina ajya imbere bigaragara ko gutsinda igitego bishoboka umunota uwo ariwo wose mwambara ntyo. Gusa nagize impungenge z’uko yabanje hanze kandi numvaga akwiriye kubanzamo ariko amaze gusimbura sinongeye kwicara maze nawe ntiyanteguha atsinda igitego inzozi zanjye azihira impamo”.
Abajijwe niba koko yari yaje ku mukino w’u Rwanda na Mozambique yizeye ko Lague ari butsinde igitego, yavuze ko yari afitiye icyizere Kagere Meddy kubera ubunararibonye bwe.
Max yagize ati “Icyizere nari ngifitiye Kagere Meddy cyane kubera ubunararibonye bwe, ariko na Lague nari mwizeye kubera imikino ikomeye nawe amaze gukina haba muri APR FC ndetse no mu ikipe y’igihugu, nubwo ari umwana ariko imikinire ye ni myiza cyane”.
Max yasoje avuga ko mu busanzwe ari umufana wa Byiringiro Lague kuva ku munsi wa mbere akimubona
Yagize ati: ”Lague ndamufana cyane kuko namubonye ari muto mu ikipe y’Intare! Kuva ubwo ndamufana”.
Rutahizamu Byiringiro Lague akaba ari mu bakinnyi 23 bajyanye na Amavubi muri Cameroon aho bagiye gukina umukino wanyuma wo mu itsinda F mu mikino yo gushakisha itike yo gukina imikino ya Afurika CAN 2021.