E-mail: administration@aprfc.rw

Nsengiyumva Mustafa yatangiye imyitozo muri APR FC

Nyuma yo gusinya amasezerano muri APR FC avuye muri Police FC, Nsengiyumva Mustafa w’imyaka 22, kuri uyu wa Gatandatu nibwo yatangiye imyitozo muri APR FC.

Nsengiyumva Mustafa ku munsi wo kuwa Kane, nibwo yasinyiye ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka ibiri, yavuze ko yashimishijwe cyane no kuba umukinnyi wa APR, ndetse anashimira abatoza n’abayobozi ba APR FC bamugiriye ikizere. Ati: ndishimye cyane kuba ubu ndi umukinnyi wa APR, ikipe ya APR FC n’ikipe nziza cyane buri wese yakwifuza gukinamo, rero ku mutima wanjye ndanezerewe cyane rwose.

Mustafa yakomeje avuga ko yakirewe neza muri APR FC ati: kuva mpura n’abayobozi ba APR FC njya gusinya amasezerano, nukuri abayobozi banyakiriye neza nk’ababyeyi tuganira neza ibintu byose tubyumvikanaho. Njyeze naha ni mugoroba, abatoza n’abakinnyi nabo banyakiriye neza cyane rwose, ubu meze neza namenyereye ntakibazo na kimwe mfite.

Uyu munsi barakora imyitozo kabiri ku munsi ubu bakaba basoje imyitozo ya mu gitondo barakora indi myitozo saa cyenda n’igice (15H30) bitegura umukino w’ejo ku Cyumweru uzabahuza nn Bugesera FC umukino uzabera i Huye kuri stade ya Huye 15H30.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.