E-mail: administration@aprfc.rw

Nk’uko byagenze mu mukino ubanza, ni nako bigenze mu mukino wo kwishyura APR FC isubira Police FC

APR FC itsinze Police FC ibitego bibiri ku busa mu mukino w’umunsi wa mirongo itatu wa Azam Rwanda premier league shampiyona y’icyiciro cya mbere isoza shampiyona iri ku mwanya wa kabiri.

Myugariro Emmanuel Imanishimwe niwe wafunguye amazamu ku munota wa 41′ ku mupira mwiza yari ahawe na Fiston Nkinzingabo mbere y’uko Fiston Nkinzingabo nawe ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 62′ ku mupira yari ahawe na Muhadjiri Hakizimana.

Ku ruhande rwa APR FC, yagiye isimbuza abakinnyi batandukanye aho kwikubitiro Dany Usengimana yinjiye mu kibuga asimbuye Mugunga Yves, Hakizimana Muhadjiri asimburwa na Iranzi Jean Claude naho Amran Nshimiyimana asimburwa na Blaise Itangishaka.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino byatumye APR FC isoza shampiyona iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona. Nyuma yo gusoza shampiyona, APR FC iratangira kwitegura imikino y’igikombe cy’Amahoro izatangi mu cyumweru gitaha tariki 05 Kamena.

Leave a Reply

Your email address will not be published.