Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Nizeyimana Djuma yagarutse mu myitozo yitegura Gasogi United ndetse n’Agaciro Football Tournament 2019

Djuma Nizeyimana, yavunitse tariki ya 25 Gicurasi mu mukino w’Igikombe cy’amahoro Kiyovu Sports yahuriragamo na Police FC kuri Stade ya Kicukiro, nyuma aza kwerekeje muri APR FC nyuma y’umwaka wa Shampiyona ushize maze atangira kwitabwaho n’abaganga kugeza ku munsi w’ejo kuwa gatanu ubwo yatangiye gukorana imyitozo yuzuye na bagenzi be.

N’ibyishimo byinshi, Djuma akaba yabwiye abanyamakuru ba APR FC ko yishimiye kugaruka mu kibuga dore ko yari akumbuye cyane gukinana n’ikipe ye nshya ya APR FC.

Yagize ati: ‘’ Nari nkumbuye cyane gukinana n’ikipe yanjye nshya, byanteraga amatsiko cyane igihe nzagarukira maze ngatangira gutsinda ibitego kuko ari cyo nazaniwe ahangaha. Ngiye gukora cyane ndenze ijana ku ijana, intego uyu mwaka ni ugutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda.’’

Djuma yishimiye kugaruka mu kibga nyuma y’amezi arenga atatu mu mvune

 

Nk’uko twabitangarijwe n’Umuganga w’Ikipe ya APR FC, Capt Jacques Twagirayezu, yatubwiye ko uyu musore yari yaragize ikibazo mu itako ry’ibumoso ryatumaga adakoresha umuvuduko mwinshi.

Yagize ati: ‘’Uyu rutahizamu yari afite ikibazo cyo gukuka inyama y’imbere y’itako ry’ibumoso, byatumye atirukanka n’umuvuduko we wose kuko yahitaga imurya. Twamucishije mu cyuma (MRI) tumaze kubona ikibazo twamwitayeho, ari na ko tumukoresha imyitozo mito mito twagendaga twongera uko yagendaga amera neza. Ubu akaba ahagaze neza ku buryo yakina umutoza aramutse amugiriye icyizere.

Uyu rutahizamu yakoraga imyutozo mito mito abarirwa ibihe na muganga w’ikipe Capt. Jacques Twagirayezu

Uyu rutahizamu w’imyaka 26 werekeje muri Kiyovu Sports muri 2014 avuye muri Vision FC icyo gihe yakinaga mu cyiciro cya kabiri, akaba yiteguye neza umukino wa gicuti APR FC iri bukine  na Gasogi United kuri iki cyumweru Tariki 08 Nzeri kuri Stade ya Kicukiro saa cyenda n’igice abatoza nibaramuka bamugiriye icyizere. Uyu mukino ukaba uza kugaragaramo abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi, ukaba kandi unategura igikombe cy’Agaciro Football Tournament kizakinwa kuwa 13 na 15 Nzeri 2019.

 

Rutahizamu Danny Usengimana ni umwe mu biteguye Gasogi United ndetse n’Agaciro Football Tournament 2019
Umutoza mukuru Addir Muhammed Erradi afite intego yo gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda umwaka utaha w’imikino
Mushimiyimana Muhammed utaragaruka mu kibuga akomeje gukora imyitozo hamwe na bagenzi be
Ikipe nkuru ya APR FC ikorana imyitozo na Intare FC mu gihe bamwe mu bakinnyi bayo bari mu ikipe y’igihugu Amavubi

2 Comments

  • Мы предлагаем ремонт домашней гаджетов на Питере за выгодной расценке. Наша бригада опытных ремонтников содействует клиентам оперативно и качественно вылечить всякую проблему у своей бытовой техникой. Наша команда предлагаем обширный набор услуг, с обычного ремонта до сложной замене комплектующих.
    Мы все используем единственно самые качественные запчасти и ресурсы, следовательно вы, как наши клиенты имеете возможность быть уверенными в , что твоя аппаратура будет восстановлена корректно и продлится много лет.
    Команда ремонтники приезжают к чинку по каждый район Санкт-Петербурга и ближайшего поселения.
    Мы все стремимся обеспечить отличное сервис и удовлетворенность заказчиков, поэтому не сомневайтесь звонить к нам без промедления, в случае у вас появились вопросцы или неуверенности касательно ремонта твоей хозяйственной техники.
    https://writeablog.net/dzen/img
    https://dzen.pixnet.net/blog/post/98736943
    https://blogfreely.net/dzen/
    https://postheaven.net/dzen/remont-varochnykh-panelei-na-domu-v-sankt-peterburge
    https://www.homify.in/ideabooks/9390105
    https://penzu.com/p/f050a824

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *