Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Nizeyimana Djuma wazitiwe n’imvune yiteguye kwitwara neza muri 2020-21

 

Rutahizamu Nizyimana Djuma yatangaje ko ari gukora cyane ngo azatange ibirenzeho mu mwaka wa 2020-21, kuko atageze ku ntego ze mu mwaka wa mbere w’imikino nyuma yo kwerekeza muri APR FC aguzwe muri Kiyovu Sports.

Djuma w’imyaka 26, yerekeje mu ikipe y’ingabo z’igihugu nyuma avuye muri Kiyovu Sports afite imvune yari amaranye imindi 108, maze akina umukino wa mbere muri APR FC ubwo yahuraga na Gasogi United Tariki 9 Nzeri 2019 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kicukiro.

Aganira na APR FC Website, Djuma akaba yatangiye atubwira ko umwaka ushize atigeze agera ku ntego ze kubera imvune itaratumye atangira shampiyona ahagaze neza.

”Ntabwo nageze ku ntego zanjye kubera ikibazo cy’imvune, nari mfite inzozi zo kwigaragaza muri APR FC nakuze mu bwana bwanjye nifuza kuzakinira, ntabwo byanyoroheye kuko nakinnye imikino micye nifuzaga kwitwara neza nk’uko nitwaye muri Kiyovu Sports naturutsemo ndetse no kwereka abangiriye icyizere bakangura ko batibeshye.”

”Ndashimira Imana kuko ubu meze neza cyane, niyo mpamvu ndi gukora cyane mbere y’uko umwaka wa 2020-21 utangira, niteguye gutanga ibyo mfite byose nshaka umwanya uhoraho ndetse no gutsindira ikipe ibitego byinshi tukegukana ibikombe byose bya hano mu gihugu, Cecafa 2021 ndetse no kugera mu matsinda ya CAF Champions league.”

Djuma akaba ashimira abamufashije ndetse bakamuba hafi mu bihe bitoroshye by’imvune, byatumye amara mezi ane hanze y’ikibuga.

Yagize ati: ”Ndashimira cyane ubuyobozi bw’ikipe butahwemye kutuba hafi umwaka w’imikino twasoje ndetse twitwayemo neza, ndashimira cyane abatoza batuzamuriye urwego, ndashimira cyane umuganga wambaye hafi, abakinnyi bagenzi banjye ndetse n’abafana baduhora hafi umunsi ku wundi ndetse baduherekeza aho tugiye gukina hose kandi bitwongerera imbaraga cyane bigatuma turushaho kwitwara neza.”

Ubwo Nizeyimana Djuma yatangiraga imyitozo Tariki 9 Nzeri 2019, umuganga wa APR FC Capt. Twagirayeza Jacques akaba yaradutangarije ko uyu rutahizamu yagize ikibazo cy’inyama y’itako ry’ibumoso yatumaga adakoresha umuvuduko mwishi.

Yagize ati: ”‘’Uyu rutahizamu yari afite ikibazo cyo gukuka inyama y’imbere y’itako ry’ibumoso, byatumye atirukanka n’umuvuduko we wose kuko yahitaga imurya, twamucishije mu cyuma (MRI) tumaze kubona ikibazo dukomeza kumwitaho, ari na ko tumukoresha imyitozo mito mito twagendaga twongera uko yagendaga amera neza.”

Nizeyimana Djuma watsindiye ikipe y’ingabo z’igihugu ibitego bine muri shampiyona ishize, yayerekejemo aguzwe muri Kiyovu Sports yari yaratsindiye ibitego 13 mu mwaka wa shampiyona ya 2018-19.

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *