E-mail: administration@aprfc.rw

Mu mafoto: Niyonzima Olivier Seifu yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Mushambokazi Belyse

Nyuma yo gusezerana mu mategeko, Kuri iki Cyumweru Tariki 6 Nzeri 2020, Niyonzima Olivier uzwi nka Seifu ukina hagati mu ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Mushambokazi Belyse (Neema) nyuma y’iminsi 10 bamaze basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Remera.

Ni umuhango wayobowe na Niyonzima Deo umushumba w’itorero rya Living Word riherereye Kimironko mu mujyi wa Kigali. Nyuma yo kwambikana impeta Niyonzima Deo akaba yasabye aba bombi kuzabana akaramata bakabyara bakuzuza isi kuko ari ryo sezerano Imana yahaye abakurambere bacu Adamu na Eva ubwo yabaterekaga mu murima wa Eden.

Uyu muhango ukaba wakozwe hakurikijwe amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima aho abawitabiriye bahanaga intera ya metero hagati yabo ndetse no kwambara udupfukamunwa, mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Amwe mu mafoto yaranze ubukwe bwa Niyonzima Olivier Seifu na Mushambokazi Belyse.

2 Comments

  • Hey there, I think your blog might be having browser
    compatibility issues. When I look at your blog site in Ie, it looks fine but when opening in Internet Explorer, it has some overlapping.

    I just wanted to give you a quick heads up! Other then that, very good blog!

  • I like the valuable info you supply for your articles.
    I’ll bookmark your blog and check again right here regularly.
    I’m relatively sure I’ll be informed plenty of new stuff proper right here!
    Best of luck for the next!

Leave a Reply

Your email address will not be published.