E-mail: administration@aprfc.rw

Niyonzima Olivier Seifu n’umukunzi we Mushambokazi Belyse yasezeranye imbere y’amategeko


Kuwa Gatatu Tariki 26 Kanama 2020 mu murenge wa Remera, Niyonzima Olivier uzwi nka Seifu ukina hagati mu ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mushambokazi Belyse (Neema) bamaze imyaka ibiri bakundana.

Mu kiganiro kigufi twagiranye na Seifu nyuma y’uyu muhango, akaba yatubwiye ko yishimye cyane ndetse anashimira inshuti, abavandimwe ndetse n’umuryango wa APR FC bamufashije muri uyu muhango adashidikanya ko n’ubukwe buzagenda neza cyane.

Yagize ati: ”Ndishimye cyane kandi ndashimira n’imana ko umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko ugenze neza, iyi ni intambwe ikomeye duteye yo gushimangira ko tuzabana akaramata. Ndashimira cyane inshuti n’abavandimwe baje kudushyigikira ndetse n’abatahageze kubera ingamba zo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

Na Mushambokazi Belyse yarahiriye kuzabana akaramata n’umukunzi we Niyonzima Olivier Seifu

”Mfite inshuti nyinshi zikora imirimo itandukanye baba abakinnyi bagenzi banjye n’abandi bose duhurira muri siporo , abahanzi, aba DJs, baba abatuye mu Rwanda ndetse no hanze. Abo bose banyeretse ko turi kumwe kandi ndabashimira cyane mbikuye ku mutima.”

”By’umwihariko ndashimira cyane umuryango mugari wa APR FC baba bakinnyi dukinana, abatoza bacu by’umwihariko umukuru Mohammed Adil umpamagara kenshi ambwira amagambo ansubizamo icyizere ndetse anangira inama z’ukuntu nkwiye kwitwara mu myiteguro y’ubukwe kugira ngo ngume ku rwego rwiza mu kibuga, abayobozi beza bambaye hafi cyane ndetse n’abafana banyeretse ko bashimishijwe n’intambwe nateye ni ukuri ndabashimitye cyane mbikuye ku mutima. Igikorwa nyamukuru kizaba Tariki 6 Nzeri kandi kubwo gufashwa n’Imana nizeye ko bizagenda neza.”

Nyuma y’uyu muhango hafashwe amafoto y’urwibutso
Byari ibyishimo kuri aba bombi nyuma y’imyaka ibiri bari mu rukundo

Tariki ya 02 Nyakanga 2019 nibwo umukinnyi Niyonzima Olivier Seifu yerekanywe ku mugaragaro nk’umukinnyi wa APR FC aho yaje muri iyi kipe avuye muri Rayon Sports. Kugeza ubu akaba amaze gufasha ikipe y’ingabo z’igihugu kwegukana ibikombe bitatu birimo icya gisirikare cya 2019, icy’intwari 2020 ndetse n’icya shampiyona 2019-2020.

Ku rukuta rwe rwa Instagram Mushambokazi Belyse akaba yanditseho amagambo yerekana ibyishimo atewe n’uriya munsi ndetse n’umukunzi we Olivier Seifu
Ubukwe bwa Seifu na Mushambokazi buzaba Tariki 6 Nzeri 2020
We na Mushambokazi Belyse bamaze imyaka ibiri bakundana
Ni umwe mu nkingi za mwamba za APR FC
Yitabazwa kenshi mu ikipe y’igihugu Amavubi

Leave a Reply

Your email address will not be published.