Thursday, September 28E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Niyonzima Olivier Seifu agiye kurushinga

Niyonzima Olivier uzwi nka Seifu w’ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, ari mu myiteguro yo kurushingana na Mushambokazi Belyse (Neema) bamaranye imyaka ibiri bakundana.

Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe Tariki 06 Nzeri 2020. Mu kiganiro kigufi twagiranye na Seifu akaba yatubwiye ko imyiteguro igeze kure ndetse ngo yizeye ko ubukwe bwe n’umukunzi we buzaba bwiza kuko babanje kubutekerezaho igihe kirekire.

Yagize ati: “Kugeza ubu byose biragenda neza. Twariteguye bihagije, tumaze igihe dutegura ubukwe bwacu kuko twifuza ko bwazaba bwiza kuri twe no ku bavandimwe n’inshuti.”

Seifu akomeza avuga ko kuba ari mu myiteguro y’ubukwe, bitazamukoma mu nkokora mu myiteguro ya shampiyona igomba gutangira Tariki 30 Ukwakira 2020.

Yakomeje agira ati: “Oya kuba ndi gutegura ubukwe, ntibyambuza no gukomeza kwitegura shampiyona kuko ntabwo umunsi wose nywumara nitegura ubukwe gusa, ngira igihe cyo gukora imyitozo izindi gahunda zikaza nyuma.”

Tariki ya 02 Nyakanga 2019 nibwo umukinnyi Niyonzima Olivier Seifu yerekanywe ku mugaragaro nk’umukinnyi wa APR FC aho yaje muri iyi kipe avuye muri Rayon Sports. Kugeza ubu Seifu amaze gufasha APR FC kwegukana ibikombe bitatu birimo icya gisirikare cya 2019, icy’intwari 2020 ndetse n’icya shampiyona 2019-2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *