E-mail: administration@aprfc.rw

Niyomugabo Claude: Umukino twatsinzemo Espoir FC sinzawibagirwa igihe cyose nzaba nkiri umukinnyi wa APR FC


Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso Niyomugabo Claude yatangaje ko umukino APR FC yakiriyemo Espoir FC ikanayitsinda ibitego 3-1 atazigera awibagirwa mu gihe cyose azaba agikina mu ikipe y’ingabo z’igihugu kuko ari wo watumye icyizere yagirirwaga n’umutoza Mohammed Adil kizamuka.

Hari Tariki 22 Ugushyingo 2019 ku munsi wa cyenda wa shampiyona, umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Niyomugabo Claude yari yagiriwe icyizere abanza mu kibuga ku mukino we wa mbere muri APR FC nyuma y’uko Imanishimwe Emmanuel usanzwe ukina kuri uwo mwanya yari yavunikiye mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ku munota wa mbere gusa Niyomugabo yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso awurekura awuganisha mu rubuga rw’amahina rw’ikipe ya Espoir FC, waje gukozwaho na myugariro wayo Mushimiyimana Janvier awushyira mu izamu rye, Ikipe y’Ingabo z’igihugu iba ifunguye amazamu. Igice cya mbere kirangira ari icyo gitego 1-0.

Nyuma y’iminota 10 gusa igice cya kabiri gitangiye, Kyambadde Fred yishyuriye Espoir FC ku mupira yacomekewe na Musasizi John mu rubuga rw’amahina ku munota wa 55. Umutoza wa APR FC Mohammed Erradi Adil, yahise akora impinduka ebyiri icya rimwe ku munota wa 60, Byiringiro Lague na Bukuru Christopher bavamo, hinjiramo Rwabuhihi Aimé Placide na Butera Andrew.

Izi mpinduka zahise zitanga umusaruro ku munota wa 61 gusa, APR FC ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyomugabo Claude ku mupira yari ahawe na Manishimwe Djabel nyuma yo guhererekanya neza na Nshuti Innocent. Nyuma y’iminota ibiri gusa ku munota wa 63, Danny Usengimana yaboneye APR FC igitego cya gatatu ku mupira Djabel yateye mu izamu umunyezamu akawukuramo, Usengimana wari wawukurikiye ahita asongamo.

Niyomugabo Claude yitwaye neza muri uyu mukino wa mbere yari abanjemo muri APR FC
Yari yasimbuye Imanishimwe Emmanuel ”Mangwende” wari wavunikiye mu ikipe y’igihugu

Uyu mukino wose Niyomugabo awibuka neza nk’uwabaye ejo, ntazibagirwa amagambo yabwiwe n’umutoza igihe yamugiriraga icyizere ko agomba kubanza mu kibuga ndetse akanamusaba gutanga ibyo afite byose.

Yagize ati: ”Twitegura uyu mukino umutoza yaranganirije arambwira ati Claude mugenzi wawe ntawe uhari, ni wowe uri bukine ku mwanya we kandi ugomba gukora ibirenze ibyo asanzwe akora, itange 100% ku buryo uri burebe mu ikipe yose ugasanga ari wowe uri kwitanga cyane kurusha abandi, igaragaze ku mwanya wawe ukine uruhande rwose kandi uharanire kugera ku izamu mu gihe cya nyacyo.”

”Nuzamuka ugende wese, ibitekerezo byawe n’umutima ubishyira ku gikorwa ugiye gukora ntutekereze abo usize inyuma kuko nabo ni abagabo baraza kugusigariraho, ugende ureba izamu kandi uharanire kurigeraho ntugire urwikekwe, wiyemeze ko umupira ugomba kwinjira muri iryo zamu uganamo.”

”Yambwiye amagambo akomeye yatumye ngira icyizere kinshi, maze nanjye musubiza ko ngiye kubikora nk’uko abimbwiye ndetse mwizeza ko ntari bumutenguhe uyu mukino tugomba kuwutsinda.”

Umutoza Mohammed Adil yabwiye Niyomugabo amagambo akomeye yamuyoboye mu mukino yitwayemo neza
Mu bitego bitatu APR FC yatsinze Claude yatsinzemo kimwe atanga n’umupira wabyaye ikindi

Igihe Niyomugabo Claude yageraga mu kibuga amagambo y’umutoza niyo yamuyoboraga

Yagize ati: ”Igihe nageraga mu kibuga mu by’ukuri nafataga umupira nkibagirwa byose, amagambo umutoza yambwiye akaba ari yo ansunika nkawushorera nkumva ko ngomba kuruhukira mu izamu nk’uko yabimbwiye kandi niko byagenze umukino wose, nakinnye uruhande rwanjye rwose. Igihe yakoraga impinduka mu gice cya kabiri akanyigiza imbere, namanukaga nca iruhande rwe, namugera iruhande  akavuga mu ijwi riri hejuru cyane ati Claude manuka, nyaruka…. nanjye sinamenyaga aho izindi mbaraga ziturutse maze nkongeza umuvuduko mu masegonda make nkaba ndi ku izamu rya Espoir.”

Niyomugabo akomeza atangaza ko umutoza wa APR FC ashobora guhindura ibitekerezo by’umukinnyi akaba yakwitanga bidasanzwe aharanira ko ikipe ye igera ku ntsinzi.

”Umutoza Adil ni umugabo ushobora kuguhindura mu mutwe ugakina nk’inyamaswa, nyuma y’umukino wareba amashusho ukibaza niba yari wowe bikakuyobera. Nyuma y’umukino mu rwambariro yarampobeye cyane aranshimira ambwira ko nakinnye nk’umugabo kandi ko bimuhaye icyizere ko kuri uriya mwanya ahagize amahitamo menshi ndetse ko azajya ampa amahirwe yo gukinira imbere ya Imanishimwe Emmanuel, yarambwiye ngo ibaze igihe muzaba mwabanjemo mwembi ku ruhande rumwe bizaba ari byiza cyane, kandi nyuma niko byaje kugenda dukina na Rayon Sports.”

”Ni umukino wanshimishije cyane kuko nibwo bwa mbere nari mbanje mu kibuga mu mwenda wa APR FC bikaza kungendekera neza kuriya, umukinnyi wese iyo yitwaye neza ku mukino wa mbere bimuha icyizere ko n’ibizakurikira bizaba byiza cyane.”

Igihe APR FC yatsindaga Rayon Sports 2-0 uruhande rw’ibumoso rwakinweho na Imanishimwe Emmanuel inyuma na Niyomugabo Claude imbere ye
Ikipe yabanjemo APR FC itsinda Espoir FC 3-1 harimo Niyomugabo Claude wakinaga umukino we wa mbere abanza mu kibuga

Nyuma yo gutsinda uyu mukino wari uw’umunsi wa cyenda, byatumye APR FC isubirana umwanya wa mbere n’amanota 21, Police FC irayikurikira n’amanota 18 ku mwanya wa kabiri mu gihe Mukura Victory Sports yari iya gatatu na 17.

Niyomugabo Claude yerekanywe nk’umukinnyi wa APR FC Tariki 05 Nyakanga 2019 avuye muri AS Kigali nayo yagezemo aturutse muri Heroes FC, ku mwaka we wa mbere akaba yarafashije ikipe y’ingabo z’igihugu kwegukana ibikombe bitatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.