
Igitego cyatsinzwe na Niyihizi Ramadhan ni cyo APR F.C yatsinze Mukura VS&L mu mukino w’umunsi wa 16 ari na wo wa mbere mu yo kwishyura.
Ni umukino wakiniwe kuri Stade ya Bugesera kuri iki cyumweru tariki ya 22/01/2023, aho APR FC yari yakiriye Mukura VS&L.
Umukino watangiye amakipe yombi akina acungacungana ku jisho, yirinda ko hari ikosa ryabaho ryatuma yinjizwa igitego.
Icyakora APR FC yadushaga cyane Mukura guhererekanya umupira ndetse no gusatira, ndetse ku munota wa 15 w’umukino, Niyibizi Ramadhan yagerageje amahirwe acenga abo hagati ba Mukura ateye ishoti umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.
Ikipe y’ingabo yakomeje kotsa igitutu Mukura, ndetse ku munota wa 28 ku mupira wari uturutse ku kazi keza kakozwe na Byiringiro Lague na Anicet Ishimwe, Niyihizi Ramadhan ahita afungura amazamu.
APR FC yakomeje gukina ishakisha ibindi bitego ariko amahirwe agakomeza kubura, igice cya mbere kirangira bikiri igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyashyize kiratangira, APR FC ikomeza kwiharira umupira iyobora umukino nk’uko byari bimeze mu gice cya mbere, ariko igitego gikomeza kubura.
Byiringiro Lague wari wakinnye neza iminota ye yose yaje kugira ikibazo cyatumye adakomeza umukino maze Umutoza Ben Moussa amukuramo yinjiza Ishimwe Fiston.
Kuva ubwo Mukura yongeye gushyirwa ku nkeke, APR FC isatira izamu ariko amahirwe yo kwinjiza igitego arabura.
Umutoza Ben Moussa yaje kongera gusimbuza, akuramo Bizimana Yannick yinjiza Nshuti Innocent.
Umukino wakomeje kuyobotwa na APR FC ku buryo abari ku kibuga n’abawureberaga kuri Television bahamyaga ko ikipe y’ingabo iza gutsinda ibitego birenze kimwe.
Ahagana ku munota wa 80, Umutoza Ben Moussa yaje gukuramo Ishimwe Anicet yinjiza Mugisha Gilbert agamije kongerera imbaraga ubusatirizi ariko igitego gikomeza kubura, umukino urangira bikiri igitego 1-0.
Amanota atatu APR FC yabonye yatumye ihita igira 31 bikayishyira ku mwanya wa 2 aho inganya na Kiyovu Sports mu gihe AS Kigali ya mbere ifite amanota 33.



