Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’ingabo z’igihugu Mugisha Bonheur wari umaze ukwezi kose atagaragara mu kibuga aratangaza ko yishimiye kongera kugaruka mu kibuga nyuma y’igihe yari amaze.
Ni mukiganiro uyu mukinnyi Bonheur yagiranye n’urubuga rwa APR FC nyuma yo kugaruka mu kibuga ubwo ikipe ya APR FC yakirwaga n’ikipe ya Marines FC mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona.
Yagize ati” Nari maze ukwezi kose kurengaho gato ntagaragara mu kibuga kubera imvune nagize ubwo nakoraga impanuka, ariko nakubwirako ubu nejejwe no kuba ngarutse ndashimira cyane Abayobozi banjye banyitayeho barankurirana ndetse n’abatoza bambaye hafi cyane muri icyo gihe cyose namaze ntakina”
Tubibutse ko uyu musore Mugisha Bonheur yagize ikibazo cy’imvune ku kirenge ahagana ku mano ubwo yakoraga impanuka atashye bamaze gukina ‘ikipe ya Etoile Sportive du Sahel mu mukino wa CAF Champions league.