E-mail: administration@aprfc.rw

Nibyo koko maze igihe ntagaragara mu kibuga, ariko nidusubukura nzatangira gukina: Jacques Tuyisenge

Rutahizamu w’ikipe y’ingabo z’igihugu akaba na kapiteni wa APR FC Jacques Tuyisenge yasobonuye uko yumva ameze nyuma y’igihe amaze atagaragara mu kibuga kubera imvune amaranye igihe

Ni mu kiganiro twagiranye n’uyu rutahizamu kuri uyu wa Gatanu dutangira tumubaza uko yumva ameze, nyuma y’igihe amaze afite imvune yanatumye atabasha gutangirana n’abandi imikino ya shampiyona imaze gukinwa imikino cumi n’umwe.

Yagize ati” Nibyo koko maze igihe kinini ntagaragara mu kibuga kubera imvune, Ariko ubu ndakeka ko nidutangira gukina nzatangira gukina kuko ubu nka 95% meze neza”

Jacques Tuyisenge kandi yakomeje avuga ukuntu akumbuye gukina cyane ko ngo umupira w’amaguru aribwo buzima bwe gusa avuga ko imvune yari yagize itamwemereraga kugira cyo akora.

Yagize ati” Umupira w’amaguru ni ubuzima bwanjye, rero niyo maze umunsi umwe ntakoze ku mupira mba numva ntameze neza, n’uko imvune nari nagize itanyemereraga kugira icyo nkora na kimwe ariko iyo mba mbasha kugira icyo nkora byari kugorana ko mara iki gihe cyose nta kina”

Mu gusoza ikiganiro twagiranye n’uyu rutahizamu twamubajije uko abona shampiyona y’icyiciro cya mbere imaze gukinwa imikino cumi n’umwe aho ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri yo ikaba imaze gukina imikino icyenda.

Yagize ati” Shampiyona y’uyu mwaka irakomeya cyane kandi imeze neza cyane kuko urebye amakipe hafi ya yose yariyubatse kandi neza”

Tubibutse ko Jacques Tuyisenge yavunite tariki 16 Ukwakira 2021 ubwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino ubanza wa CAF Chapions League na Etoile du Sahel umukino wabereye i Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published.