E-mail: administration@aprfc.rw

Ni iby’agaciro kumva Umukuru w’igihugu ashyigikiye akazi dukora: Manzi Thierry

Kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Gashyantare, Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame yasuye ikipe y’igihugu Amavubi aho yari icumbitse kuri Hoteli La Palisse mu karere ka Bugesera, nyuma yo guhagararira neza u Rwanda muri CHAN 2020 agira n’ubutumwa abagenera.

Umukuru w’igihugu yatangiye ashimira ikipe y’igihugu umusaruro yatanze mu mikino ya CHAN 2020,  abasaba gukomereza aho bakazitwara neza kurenzaho mu marushanwa akurikiraho bagomba gukina mu minsi iri imbere.

Umukuru w’igihugu kandi yasabye abakinnyi b’Amavubi kubakira ku kinyabupfura n’imyitwarire myiza haba mu kibuga ndetse no mu bundi buzima busanzwe aho kuba batekereza kubakira ku marozi nka bamwe bakibitekereza gutyo mu mupira wa Afurika. Yabasabye kugira imicungire myiza y’agahimbazamusyi bari buhabwe aho kukajyana mu kabari bagasohokamo ari uko gashize.

Perezida wa Repuburika asoza ubutumwa yari yageneye ikipe y’igihugu, yasabye Minisitiri wa Siporo gukurikirana imicungire y’ikipe y’igihugu ndetse n’iterambere ryayo, yaboneyeho gusezeranya abakinnyi ko agiye kubitaho no kubakurikirana kugira ngo umusaruro urusheho kuba mwiza.

Amavubi nyuma yo gusurwa n’umukuru w’igihugu, twaganiriye na kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry tumubaza inyigisho yakuyemo ndetse n’izo yasangiza bagenzi bakinana muri APR batajyanye muri CHAN 2020.

Kapiteni wa APR FC Manzi Thierry wari uri mu ikipe y’igihugu yatangaje ko ari ibyo kwishimira kumva ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu ndetse ushyigikiye akazi bakora n’uko biitwaye muri CHAN 2020.

Yagize ati: “Ni iby’agaciro ndetse ni ibyo kwishimira cyane gusurwa n’Umukuru w’Igihugu akatugenera ubutumwa butwongera imbaraga, atubwira ko ashyigikiye akazi dukora ni by’agaciro cyane.”

“Yatubwiye ko twitwaye neza muri CHAN 2020 n’ubwo tutageze ku ntego twari twiyemeje, n’uko tumwizeza ko nidusubirayo tuzarenga aho twageze.”

Nka Kapiteni wa APR FC, hari inama agira bagenzi be agendeye ku mpanuro z’Umukuru w’Igihugu.

Yagize ati: “Njyewe nka Kapiteni w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, inama nagira bagenzi banjye dukinana muri APR FC ni uko twashyira hamwe nk’uko yabidusabye tukongera imbaraga mu gukora cyane birushijeho uko twajyaga dukora kugira ngo urwego rw’imikinire yacu ruzamuke ndetse tujye tuboneka mu ikipe y’igihugu turi benshi igihe yahamagawe kugira ngo dutange umusaruro mwiza Umukuru w’Igihugu azishimira ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.”

Icyo ubutumwa bw’umukuru w’igihugu bwafashije Manzi Thierry ku giti cye.

Yagize ati: “Ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu icyo bugiye kumfasha mu rugendo rwanjye rw’umupira w’amaguru ni uko ngomba gukora cyane ngendeye ku nama n’impanuro yatugiriye, byongera imbaraga ndetse ni niby’agaciro cyane uzi ko ibyo uzakora byose bishyigikiwe n’Umukuru w’Igihugu. Yanaduhanuye kibyeyi atwibutsa kwigirira isuku, kwizigamira tukiteza imbere no gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu buzima bwa buri munsi.”

Amavubi yasezerewe muri 1/4 cy’irangiza nyuma yo gutsindwa na Guinea igitego 1-0, yari yazamutse mu itsinda C ari ku mwanya wa kabiri n’amanota atanu, nyuma yo kunganya imikino ibiri agatsinda umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.