Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Ndumva ngiye kongera kuyikorera indirimbo y’amateka: Uzabakiriho Placide

Umuhanzi Uzabakiriho Placide uzwi nka Placide art Rwanda akaba n’umukunzi w’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC, yavuze ko agiye kongera gukorera indirimbo y’amateka APR FC nyuma y’uko yegukanye igikombe cya Shampiyona ubugira kabiri idatsinzwe.

Ni mukiganiro kirambuye twagiranye n’uyu muhanzi, tumubaza byinshi kubijyanye no gukunda APR FC, atubwira ko amaze igihe kitari gito afana ikipe y’ingabo z’igihugu dore ko ngo yatangiye gufana iyi kipe muri 2002 akiga mu mashuri yisumbuye.

Yagize ati” Maze igihe kitari gito ntagiye gufana ikipe ya APR FC kuko natagiye kuyifana nkiga mu mashuri yisumbuye muri 2002, icyo gihe APR FC yakinaga na Rayon Sports iranayitsinda gusa sinibuka neza ubanza APR yarayitsinze ibitego 2 cyangwa 3, kuva icyo gihe nahise numva nkunze APR FC cyane nanubu.”


Placide yakomeje avuga ko yari yaragambiriye kuva kera guhimbira APR FC indirimbo ntibyamukundi, ariko ngo uyu mwaka yageze ku nzozi ze yari amaranye iminsi ubwo yashyiraga hanze indirimbo n’amashusho yahimbiye ikipe y’ingabo z’igihugu.”

Yagize ati” Nagambiriye guhimbira APR FC indirimbo kuva kera ntibyanshobokera ariko uyu mwaka nageze ku nzozi zanjye nari maranye iminsi kuko nabashije guhimbira APR FC indirimbo imaze hafi amezi abiri iri hanze.”

Mu gusoza ikiganiro twagiranye Placide yatubwiye ko agiye kongera gukorera APR FC indirimbo y’amateka nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona ubugira kabiri idatsinzwe umukino n’umwe

Ati” Ndumva ntakindi nayikorera usibye gukoresha impano yanjye nkayihimbira indirimbo y’amateka, kuko yaradushimishije cyane nk’abakunzi bayo gutwara ibikombe bibi bya Shampiyona kabiri kose idatsinzwe rero nanjye ngiye kuyihimbira indi ndirimbo.”

Uzabakiriho Placide uzwi nka Placide art Rwanda kugeza ubu amaze gukora amashusho z’indirimbo zigera ku 11 harimo n’iyo yahimbiye APR FC na Liverpool nayo akunda akabari abarizwa muri Izamarere APR Fan Club.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *