Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura umukino w’ikirarane w’umunsi wa 22 wa shampiyona uzayihuza n’ikipe ya Police FC mu mpera z’iki cyumweru kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
APR FC izaba idafite bamwe mu nkingi zayo za mwamba nka myugariro Rugwiro Herve ufite amakarita atatu y’umuhondo ndetse na Sekamana Maxime wahawe ikarita y’umutuku ubwo bakinaga na Musanze FC, bakaba batazagaragara mu mukino ikipe yabo izakina na Police FC.
APR FC imaze iminsi ikora imiyitozo kabiri ku munsi bakaba guhera uyu munsi batangira gukora rimwe ku munsi. Abakinnyi bose bakaba bameze neza ndetse na kapiteni Mugiraneza wari umaze iminsi arwaye, akaba amaze iminsi arimo gukorana imyitozo n’abagenzi be. Tukaba twaganiriye na Migi tumubaza uko yumva ameze ndetse niba azanagaragara mu mukino bafitanye na Police Fc.
Migi akaba yatubwiye ko yumva arimo kugenda amerwa neza ati: navuwe neza byose bigenda neza kuburyo ubu numva ntakibazo ndimo kumererwa neza. Migi kandi twanaboneyeho kumubaza niba azagaragara mu mukino bazakina na Police ati: ahhh sindabimenya neza kuko turacyanafite iminsi yo kwitegura ubwo nazabikubwira mu minsi iri imbere kuko ubu haba hakiri kare.