Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Ndiyumva ku rwego rwiza cyane: Nshuti Innocent

Rutahizamu Nshuti Innocent aratangaza ko yumva ahagaze neza nyuma y’ibyumweru bitanu APR FC itangiye imyitozo yarimo n’imikino itanu ya gicuti yakinnye.

Uyu rutahizamu yabitangaje mu kiganiro yagiranye na APR FC Website kuri uyu wa Gatanu, asobanura uburyo ahagaze nyuma y’uko APR FC itangiye imyitozo Tariki 5 Ukwakira, yaje ikurikira amezi arindwi ya Guma Mu Rugo yatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati: ”Nyuma y’ibyumweru bine ndiyumva ku rwego rwiza cyane, haba mu kuba mfite imbaraga z’umubiri ndetse no kuba nakoresha izo mbaraga mu gihe kirekire, nkurikije imyitozo abatoza baduha, nkurikije uko naje n’uko meze aka kanya harimo itandukaniro rinini cyane.”

”Umwaka ushize twari duhagaze neza cyane kubera imyitozo ya buri munsi n’imikino, akenshi twakinaga imikino itatu mu cyumweru ndetse duhura n’amakipe akomeye, urebye nicyo kintu dusa n’aho tukibura ubu gusa nkurikije uko twakinnye imikino itanu ya gicuti urebye urwego rwiza nk’urw’umwaka ushize turi kurushyikira.”

Nshuti akomeza atangaza ko igisigaye nk’ikipe muri rusange ari ukumva inama z’umutoza z’uburyo yifuza ko ikipe yakina ibindi bikazagerwaho kuko ababikoze bagihari.

Yagize ati: ”Kuri ubu igisigaye ni ukumva uburyo umutoza yifuza ko dukina, kuko nibyo dushyizeho umutima cyane naho iby’umwaka ushize byo ababikoze baracyahari nta mpungenge dufite na mba byazasubira ndetse bikaba byanarenga kuko ari yo ntego dufite.

Umwaka utaha w’imikino APR FC ifite intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions league ndetse no kwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *