E-mail: administration@aprfc.rw

Ndashimira cyane umutoza Mohammed Adil ukomeje kumfasha kugaruka neza mu kibuga: Itangishaka Blaise

Umukinnyi wo hagati ufasha abataha izamu Itangishaka Blaise, arashimira cyane umutoza Mohammed Adil Erradi ukomeje kumuha umwanya wo gukina bituma agaruka neza mu kibuga nyuma y’umwaka n’igice adakina.

Ibi uyu musore yabitangaje nyuma yo gukina iminota 30 mu mukino wa gicuti APR FC yanganyijemo 0-0 na Rutsiro FC yo mu cyiciro cya kabiri ku Cyumweru Tariki 8 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali.

Itangishaka yinjiye mu kibuga ku munota wa 62 asimbuye Nsanzimfura Keddy akina iminota 30, ibi abifata nk’amahirwe adasanzwe nyuma y’igihe kirekire arwaye ivi ry’ibumoso.

Yagize ati: ”Ubu ndiyumva neza bitandukanye na mbere kuko hari imbaraga natangiye kuzana mu maguru, no mu mubiri, bansabye kugabanya ibiro kandi byagiye bimfasha ubu mfite ibiro by’umukinnyi bikomeje kumfasha kugaruka mu kibuga neza nta kibazo.Ni iby’agaciro kugira abatoza batekerereza neza umuntu uvuye mu mvune, iminota bagenda bampereza kuri buri mukino iramfasha cyane kuko ituma ubwoba bushira no gutangira guhuza umukino na bagenzi banjye.”

Itangishaka Blaise arashimira umutoza Mohammed Adil umuha umwanya wo gukina

Yakomeje atangaza amagambo umutoza amubwira iyo agiye kwinjira mu kibuga ndetse ari nayo amufasha kugarura icyizere ko mu gihe gito kiri imbere azongera kugaruka mu bihe bye.

Yagize ati: ”Ikintu ambwira ni ugukina byoroshye kandi nkajya kwaka umupira natekereje sininjirane umuntu uko yaje kuko n’ubusanzwe mu mupira bisaba gukina byoroshye.

”Iyo nsohotse mu kibuga aranshimira cyane akambwira ko nakinnye neza kandi ko bizagenda biza uko nzagenda mbona umwanya wo gukina kandi nanjye ndamushimira cyane ko angarurira icyizere ku buryo numva ko mu gihe gito nzaba ngarutse ku rwego nahoranye mbere y’uko mvunika.”

Itangishaka Blaise ukomeje guhabwa umwanya wo gukina mu mikino ya gishuti APR FC ikina, usibye kuri iki cyumweru yarakinnye iminota 30 ubwo APR FC yanganyaga na Rutsiro FC 0-0, yakinnye indi minota 10 ubwo APR FC yatsindaga Rwamagana City ibitego 7-1, yanakinnye kandi iminota 20 mu mukino wabanje APR FC itsinda Rutsiro FC igitego 1-0 tariki ya 31 Ukwakira 2020.

Itangishaka Blaise yagize ikibazo acika imitsi mu ivi ry’ibumoso
Akorana imyitozo na bagenzi be yitegura kugaruka ku rwego yahozeho

Itangishaka yavunikiye mu mukino w’igikombe cy’amahoro wahuzaga APR FC na AS Kigali Tariki 16 Kamena 2019, guhera icyo gihe yatangiye kwitabwaho abaganga bayobwe n’uwa APR FC Capt. Twagirayezu Jacques.  Yaje gutangira imyitozo Tariki ya 1 Werurwe ariko akomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID -19.

Leave a Reply

Your email address will not be published.