Ruboneka Jean Bosco ukina hagati mu kibuga, arashimira cyane umutoza Mohammed Adil uburyo akomeje kumufasha kuzamura urwego nyuma y’ibyumweru bitandatu amaze akora imyitozo mu ikipe nshya.
Ibi yabitangaje mu kiganiro twagiranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo, yatangiye yerekana uburyo yamufashije akigera muri APR FC ndetse n’uburyo yamuzamuriye icyizere akamuha n’umwanya wo gukina.
Yagize ati: ”Nkigera aha umutoza Adil yarabanje aranganiriza ambwira ko nje mu ikipe ya mbere kandi ngomba gukina, anyereka uburyo nakina haba guhagarara mu kibuga ndetse no guhanahana umupira na bagenzi banjye, mu by’ukuri ni umutoza mwiza kuko agusobanurira ibintu byinshi mu gihe gito kandi bikakorohera kubyumva, akwereka ko ubishoboye akanagusezeranya kuzagufasha ukazamura urwego rwawe.”


Ruboneka akomeza atangaza ko atatangiye neza mu mikino ya gicuti, gusa uko yagiye yiyongera nawe yakomezaga kwisanga mu buryo bushya bw’imikinire y’ikipe y’ingabo z’igihugu.
Yagize ati: ”Ntabwo byatangiye neza kuko umukino wa mbere twakinnyemo na AS Kigali ntabwo nabanje mu kibuga, nagiyemo nsimbuye sinitwara neza ariko yarambwiye ngo sincike intege kuko ndi umukinnyi mushya kandi ndi kwinjira mu buryo bushya bw’imikinire. Uko imikino yagiye yiyongera nagiye nzamura urwego kugeza kuwa munani twatsinzemo Etincelles FC ku bwanjye numva ko nitwayemo neza. Ndamushimira cyane uburyo akomeje kumfasha kandi nizeye ko urwego nifuza muri iyi kipe nzarugeraho mu gihe kitarambiranye.”
”Ndumva mpagaze neza n’ubwo hakiri byinshi byo gukora, urwego ndiho sirwo natangiranye, ndabizi ko ku mwanya wanjye hari abakinnyi benshi, ndabizi ko ngomba gukoresha imbaraga nyinshi ibindi nkabiharira umutoza niwe uzahitamo uzabanza mu kibuga no ku ntebe.”

Ruboneka Jean Bosco yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa APR FC tariki ya 19 Nyakanga avuye muri AS Muhanga yari amazemo imyaka itatu.