ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki 30 ugushyingo 2021 nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakomezaga imyitozo yitegura umukino wo kwishyura muri CAF Confederation Cup mu mpera z’iki cyumweru, ni myitozo yakurikiwe n’umuyobozi w’iyi kipe Lt Gen MK MUBARAKH kuva itangiye kugera ku musozo, aho yanagize ubutumwa agenera iyi kipe.
Yagize ati” Sinabashije kuza gukurikira umukino wanyu ubanza kubera imirimo yamfatiriye ariko mba mbakurikira cyane amashusho narayarebye mwitwaye neza kandi mwerekanye ko abana b’ Abanyarwanda mushoboye. Nshima cyane aba batoza banyu bahinduye imikinire yanyu ku rwego ruri hejuru cyane ari nabyo biduha ikizere ko iriya kipe ko tuzayisezerera tukagera mu matsinda kandi bizagerwaho. Ndashaka kubabona mubyina intsinzi n’ingabo z’ishimye kubwo kwitwara neza kwanyu”
“Murerekeza mu gihugu cya Morocco ntabwo bijya binkundira cyane kubaherekeza kubwo imirimo ariko nziko intsinzi ihari nzaba nange mbakurikiye rwose dufite amahirwe menshi abatoza banyu baturuka muri kiriya gihugu barahazi ibyo nabyo biri mubyongera amahirwe. Ibindi ni mu kibuga nk’uko abayobozi bacu b’icyubahiro bagiye babibabwira ko nta ikipe tutakina nayo nka APR FC kuko twahawe byose kandi umubare w’ abakinnyi uba ungana mu kibuga. Tariki 05 December 2021 ni finali kandi bizagenda neza kuko murashoboye. intsinzi kuri APR FC iteka”
amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa kabiri

















