Myugaruro w’ikipe y’ingabo z’igihugu n’ikipe y’igihugu Nsabimana Aimable yahaye ubutumwa abakunzi b’ikipe ya APR FC avugako akiri wawundi wabatsindiye ibitego umunani muri shamipyona ya 2018.
Ni mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa APR FC, Nsabimana Aimable yatangiye atubwira uko yakiriye kugaruka muri APR FC, atubwira ko ari ibintu byamushimishije cyane, anavuga ko intego ari ukugeza ikipe ya APR FC mu matsinda ya CAF Champions League.
Yagize ati” Ni ibintu byashimishije cyane kugaruka muri APR FC kuko iyi niyo kipe nagiriyemo ibihe byiza kuva natangira gukina umupira w’amaguru, igihe nagarukaga mvuye gukina hanze y’u Rwanda, buri gihe nahoraga ntekereza kugaruka muri APR FC rero ni ibintu byanshimishije cyane rwose.”
Intego z’ikipe ya APR FC zihora arizo gutwara ibikombe niho myugariro wayo Nsabimana Aimable yahereye avuga ko nawe ntazindi ntego zimuzanye usibye ibyo gutwara ibikombe ndetse no kugeza APR FC mu matsinda.

Yagize ati” Intego ngarukanye mu ikipe ya APR FC ni ugutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda, ikindi nkafatanya na bagenzi banjye kugeza ikipe ya APR FC mu matsinda ya CAF Champions League kuko niyo ntego, ibyo ntakoze nyirimo ndashaka kubikora ubu.”
Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Nsabimana, yasoje agira icyo yizeza abafana n’abakunzi b’ikipe y’ingabo z’iguhugu aho yavuze ko yazanywe no kubaha ibyishimo.
Yagize ati” Icyo nabwira abafana ba APR FC ni uko nkiri Aimable wawundi wa kera wabahaga ibyishimo mbere nkiri mu ikipe, ubu rero muri ibi bihe tugiye kubana nzakora ibishoboka byose, kugira ngo ngeze ikipe mu matsinda ya CAF Champions League, namwe abafana muzatube hafi mudushyigikire, kuko ibikombe byo mu Rwanda birahari icyo dushyize imbere ni ukujya mu matsinda maze ibikombe byo mu Rwanda nabyo tugakomeza kubitwara.”
Tubibutse ko myugariro Nsabimana Aimable ari mu bakinnyi batandatu ikipe y’ingabo z’igihugu yongereyemo ndetse na batatu bongerewe amasezerano nyuma y’uko bari bayasoje muri iyi kipe.