Nyuma y’amezi abiri yari amaze ari mu bihano, Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Issa Bigirimana, yababariwe agaruka mu ikipe ndetse yanakoze imyitozo y’uyu munsi yakozwe mu gitondo saa tatu(09H00) i Shyorongi.
Issa Bigirimana yahanwe nyuma y’amakosa yakoze ubwo yangaga kujya ku ntebe y’abasimbura, ubwo APR FC yari igiye gukina na Police FC umukino ubanza wa 1/4 w’igikombe cy’Amahoro umukino wabereye kuri stade ya Kicukiro.
Issa wumvaga yabanza mu kibuga yisanze umutoza amushyize mubasimbura, icyo gihe Issa yahisemo kwikura ku rutonde rw’abakinnyi bari biyambajwe kuri uwo munsi. Kuva icyo gihe Issa yabaye ahagaritswe ndetse atanitabira imyitozo. Issa yasabye imbabazi abayobozi, abatoza, abakinnyi ndetse n’abafana ba APR FC.
Nyuma yo kubabarirwa, Issa yavuze ko yishimye cyane kandi ko ashimira byimazeyo abayobozi ba APR FC.
Ati: kuba ngarutse mu ikipe, biranshimishije cyane, ndashimira abayobozi n’abatoza kuba bambabariye bakaba bampaye andi mahirwe ndabizeza kubona Issa mushyashya utandukanye na Issa wa mbere.