E-mail: administration@aprfc.rw

Narinyotewe no kongera kubona APR FC ikina

Umwe mu bafana ba APR FC akaba anashinzwe ubukangurambaga mu bafana ku rwego rw’igihugu Munyarubuga Fraçois uzwi ku izina rya Songambere yavuze ko yashimishijwe cyane no kongera kubona ikipe akunda irimo gukina nyuma y’igihe ibikorwa bya siporo byari bimaze bihagaritswe.

Songambere n’umwe mu bafana bagize amahirwe yo gukurikirana umukino wa gicuti waraye uhuje APR FC na Rutsiro kuri sitade Amahoro ubwo APR FC yatsindaga igitego kimwe ku busa.

Abajijwe uko yabyakiriye kuba yagize ayo mahirwe Songambere yavuze ko byamushimije cyane ndetse akanashimira ubuyobozi bwa APR FC bwamuhaye ayo mahirwe yo guhagararira abandi muri uwo mukino

Yagize ati “Nagize amahirwe yo kureba umukino wa gishuti wahuje APR FC na Rutsiro nyuma y’iminsi myinshi, byanshimishije cyane kuko narinyotewe kubona ikipe yanjye.”

Songambere yakomeje asobanura uko yabonye ikipe ye yitwaye nyuma y’igihe yari imaze idakina avuga ko yabonye yitwaye neza kandi inatanga ikize cyo kuzatwara igikombe.

Ati “Nkurikije igihe bamaze badakina kitari kigufi, nabonye itanga ikizere cyo kuzitwara neza dore ko n’uyu mukino bawukinnye aribwo bagitangira imyitozo kuko ari icyumweru kimwe gusa bari bamaze bitoza,mbona igikombe ikipe ya APR FC izagitwara.”

Songambere yageneye ubutumwa abakunzi ba APR FC

Mugusoza ikiganiro twagiranye nawe, Songambere yagize ubutumwa agenera abakunzi n’abafana b’ikipe y’ingabo z’igihugu ababwira ko ikipe yabo imeze neza ubuyobozi bukomeje kuyiba hafi abasaba ko nabo bakomeza kwiyegeranya aho bari hose

“Ubutumwa naha bafana n’abakunzi ba APR FC ‘nuko ikipe yabo imeze neza ubuyobozi bukaba ntacyo budakora kugira ngo ikomeze kumererwa neza ndetse ko bakomeza kuyishyigikira n’ubwo bitoroshye kuzajya bayikurikirana ahizaba yakiniye hose kubera kwirinda covid 19,arko ubuyobozi buzakomeza kutugezaho amakuru yayo umunsi kuwundi,no gukomeza kwisuganya aho bari hirya no hino muri za  fanclub n’intara,murwego rwo kuguma mu mwanya umwe.”

Ikipe ya APR FC ikaba igiye gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona ndetse n’indi mikino ya gicuti iteganya gukina mbere y’uko itangira shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published.