Icyumweru gishize nibwo ikipe y’Ingabo z’igihugu APR FC yatsindaga umukino wayo wa mbere muri shampiyona, ni umukino yatsinzemo ikipe ya Gorilla FC ibitego bibiri kuri kimwe, ni umukino umunyezamu Ishimwe Pierre yabanjemo, umunyezamu kuri ubu ubanzamo nka nomero ya mbere muri iyi kipe y’ubukombe.
Ishimwe Pierre ni umukinnyi ukiri muto w’imyaka 18, mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa APR FC yatangaje byinshi Kuburyo yiyumva nyuma y’umukino we wa mbere wa shampiyona kuva yagera muri iyi ikipi y’ingabo z’gihugu.
yagize ati” Mfite ibyishimo byinshi cyane kuba naratangiranye niyi shampiyona, nkanatangira nkina mbanzamo, byumwihariko akaba ari n’umwaka wanjye wa mbere muri gihe twari muri guma murugo nagerageje gukora cyane ngo nzamure urwego kuko numvaga nshaka kwerekana icyo nange nshoboye rero bikaba biri kumfasha muri iyi minsi kuko natangiye kubona umwanya wo gukina.”
Pierre yaboneyeho no gushimira abatoza be ngo badahwema kumugira inama no kumwereka uburyo agomba kwitwara mu gihe ari mu kibuga ndetse anashimira cyane n’abakinnyi bagenzi be ku nama nabo bahora bamugira buri gihe.
Ati” Nk’ikipe ya APR FC, ni ikipe nkuru itanga amahirwe kuri buri mukinnyi wese ushoboye, ndashimira abatoza banjye badahwema kungira inama no kunyereka uburyo ngomba kwitwara mu kibuga kugira ngo tubashe kubona instinzi, ndashimira n’abakinnyi bose dukinana ku nama bakomeza kungira kuko dutahiriza umugozi umwe no gushimisha abakunzi ba APR FC.”

Pierre kandi yakomeje agira ubutumwa agenera abakunzi n’abafana ba APR FC, abasaba gukomeza kubaba hafi ko nabo nk’abakinnyi intego yabo ari ukubaha ibyishimo.
Yagize ati” Icyo nasaba abafana n’abakunzi ba APR FC bakomeze kutuba hafi natwe intego yacu ni ukabaha ibyishimo nkibisanzwe tugatwara igikombe bikanadufashe kuzakina imikino mpuzamahanga ya Afurika.”
Tubibutse ko Ishimwe Pierre asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu yabatarengeje imyaka 20 akaba yarazamukiye mu ishuri ry’umupira rya APR FC mbere y’uko akinira ikipe y’Intare FC aho yari umunyezamu nomera ya mbere abanzamo.