E-mail: administration@aprfc.rw

Nari mbakumbuye kuko hari hashize igihe kirekire: Mugisha Gilbert

Umukinnyi wo ku ruhande uheruka gusinyira ikipe y’ingabo z’igihugu Mugisha Gilbert aratangaza ko usibye kuba yarashimishijwe no kuza muri APR FC yanashimishijwe no kongera guhura na bagenzi be bahoranye muri Rayon Sports.

Ni mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa APR FC, aho yatangiye atubwira uko yakiriye kuza muri  APR FC atubwira ko ari ibintu byamushimishije cyane anagira ibyo asaba abafana.

Yagize ati” Ni iby’agaciro ni n’ibyo kwishimira kuba naraje mu ikipe nk’iyi y’ibigwi, ikipe itwara ibikombe, narabyishimiye cyane ndetse no kongera guhura na bagenzi banjye twahoranye nabo nari mbakumbuye, nkumbuye ko ngera gukinana nabo”.

Mugisha Gilbert yakomeje asobanura uko yitwaye nyuma yo kumenya ko azerekeza muri APR FC avuga ko yagiye abura amahirwe yo kuza muri APR FC kuko atari ubwa mbere ngo iyi kipe yari imwifuje gusa akavuga ko yashishimishijwe cyane noneho no kwisanga ari mu muryango wa APR FC.

Yagize ati” Ntabwo byari ubwa mbere mbimenya ko ikipe ya APR FC inshaka kuko byabayeho kenshi ariko amahirwe akomeza kubura ariko burya icyo Imana yakugeneye kiba ari icyawe rero ejobundi dusoje shampiyona nongeye kumva ko hakiri amahirwe yo kuza muri APR FC ndangije mbitekerezaho mbona koko bikwiye ko nagira ahandi nerekeza gusa nk’umuntu wese usanzwe nashimishijwe no kuza mu ikipe nk’iyi cyane ko harimo na bagenzi banjye twahoranye nabo bangiriye inama”

Mugisha Girbert ni umwe mu bakinnyi batandatu basinyiye ikipe y’ingabo z’igihugu

Mugisha Gilbert yakomeje avuga ku intego azanye mu ikipe y’ingabo z’igihugu yavuze ko ikipe ajemo ayizi neza ko ari ikipe ikunda intsinzi kandi ihora yifuza gutwara ibikombe ko nta kindi ari ugufatanya na bagenzi be bakazagera ku ntego z’ikipe.

Yagize ati” Ikipe ndimo ndayizi ni ikipe ikunda intsinzi n’ibikombe rero intego nta yindi nzanye n’iyo gufatanya na bagenzi banjye tugatwara ibikombe bitandukanye byo mu Rwanda ndetse no kuzagera kure hashoboka mu marushanwa nyafurika”.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Mugisha Gilbert yasoje agira icyo yizeza agira nicyo asaba abafana n’abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu aho yavuze ko yazanywe no kubaha ibyishimo nabo bakabashyigikira.

Yagize ati” Ndagira ngo mbabwire ko mbakunda cyane kandi nishimira kuba naraje muri APR FC bakomeze badushyigikire batube inyuma tuzabaha ibyishimo hamwe n’ibindi byose tuzageranaho Imana iduhane umugisha”.

Mugisha Girbert ni umwe mu bakinnyi batandatu ikipe y’ingabo z’igihugu yongereyemo muri iyi kipe avuye muri Rayon Sports akaba yarayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri ari umukinnyi wayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.