E-mail: administration@aprfc.rw

Narabyinnye nzenguruka mu rugo hose nsakuza cyane meze nk’uwataye umutwe: Uko Ishimwe Annicet yakiriye itangazo rikomorera ibikorwa bya siporo

Ishimwe Annicet w’imyaka 17 ukina afasha abataha izamu muri APR FC, yatangaje ko yakiranye ibyishimo byinshi itangazo rya Minisiteri ya siporo rikomorera ibikorwa bya siporo kongera gutangira mu Rwanda.

Annicet yatangiye atubwira uko yakiriye inkuru y’iyaduka ry’icyorezo cya COVID-19 umunsi akibwirwa bwa mbere ari i Rusizi ubwo APR FC yari yagiye gukina umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona ya 2019-20 ukaza gusubikwa ikagaruka i Kigali idakinnye.

Yagize ati: ”Numvaga COVID-19 ari indwara idakomeye ku rwego yatigishije isi yose, numvaga iri buhite ikira kandi nizeraga abaganga bakomeye isi yacu ifite ko bari buhite babona igisubizo kihuse tugasubira mu mirimo yacu, burya tukiva i Rusizi nakekaga ko turi busubukure shampiyona bitarenze ibyumweru bitatu ariko nakomezaga gutungurwa n’ukuntu iminsi yagendaga yicuma noneho bihuhurwa na ya Guma Mu Rugo itaratumaga tudasohoka mu ngo zacu niho natangiriye kubona ko ibintu byahinduye isura.”

”Nari mbangamiwe cyane kuko kuri njye mba numva nta mupira w’amaguru ndi gukina, nta buzima mba mfite nta n’ikindi kintu nashobora gukora, n’iyo mu bitekerezo byanjye ntahita nyufata nk’akazi kantunze ariko niho nkura ibyishimo. Ntakubeshye aya mezi arindwi nyamaze nta byishimo na mba mfite.”

Annicet agiye kongera gukina umupira w’amaguru nyuma y’amezi arindwi

Annicet akomeza atangaza ko yasabwe n’ibyishimo igihe yabonaga itangazo rya Minisiteri ya Siporo rikomorera ibikorwa bya siporo, byatumye azenguruka mu rugo hose asakuza cyane ko agiye kongera kugarukana ibyishimo mu buzima bwe akina umupira w’amaguru.

”Niyo nkuru ya kabiri yanshimishije nyuma y’izamurwa ryanjye muri APR FC, kumva ko nyuma y’amezi arindwi ndi mu rugo batwemereye kugaruka gukina, narabyinnye nzenguruka mu rugo hose nsakuza cyane meze nk’umusazi. Numvaga ngiye kongera gukora ibyo nkunda kandi ngiye kongera kwishima no kwigaragaza.”

Agaruka ku rwego yaba ariho nyuma y’amezi arindwi akorera imyitozo mu rugo, Ishimwe Annicet akomeza atangaza ko ubu bigoye kurumenya kuko atakoraga imyitozo yo gukina umupira w’amaguru.

Yagize ati: ”Ubu sinakubwira ngo ndi ku rwego runaka kuko imyitozo twakoraga si iyo gukina umupira w’amaguru, yari iyo gukomeza umubiri no kugumana imbaraga z’umukinnyi z’umupira aho rero byagorana guhita umenya uko uhagaze ahubwo ruzamenywa n’abatoza igihe bazaba badukoresha dukina twese noneho akatugereranya n’ibyo yifuza ko dukora n’ukuntu tuzaba turi kubikora.”

Ishimwe Annicet agiye kongera guhura n’abatoza ba APR FC ari nabwo azamenya uko urwego rwe ruhagaze
Annicet yafashije APR FC kwegukana ibikombe bibiri mu mwaka we wa mbere

Annicet w’imyaka 17 yerekeje muri APR FC mu Ugushyingo 2019 avuye mu Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri, akaba yarakinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’ingabo z’igihugu Tariki 07 Ukuboza 2019, ubwo APR FC yatsindaga Gasogi United ibitego 3-2 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.