Umukinnyi wo hagati ufasha abasatira izamu muri ikipe ya APR FC, Nsanzimfura Keddy yatangaje ko yiteguye kwitwara neza agahesha intsinzi ikipe y’ingabo z’igihugu mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona ya 2020-2021.
Mu kwitegura uyu mukino aho APR FC izakira ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu wa gatanu kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, Nsanzimfura Keddy wananyuze muri iyo kipe yatangarije Website ya APR FC ko azakora ibishoboka byose ngo ahe intsinzi ikipe y’ingabo z’igihugu.
Yagize ati: “Imyitozo iragenda ndi gukora uko bikwiye imyitozo ya nyuma umukino na Kiyovu ngomba kuwukina kandi ngomba gukora ibishoboka byose ngo tubashe gutsinda Kiyovu kuko Kiyovu ni ikipe nubaha, ni ikipe nziza kuko yaramfashije nshimira cyane abatoza bantoje muri Kiyovu bampaye icyizere cyo gukina.”
“Umukino wa mbere nakinnye na APR FC abatoza bangiriye icyizere ni Kirasa (Alain) na Djabil (Mutarambirwa) nabwo nifitiye icyizere ko ndi bukine neza kandi byandekeye neza nk’uko niteguye umukino na Kiyovu Sports.”

Uko yiteguye umukino APR FC izahuramo na Kiyovu Sports.
Yagize ati: “Ni umukino niteguye gutsinda, ikipe ya Kiyovu nagiriyemo ibihe byiza kandi ngomba kubikora neza ngahesha ikipe yanjye intsinzi.”
Ashima cyane abafana n’abayobozi ba Kiyovu Sports kuko babanye neza.
“Abafana ba Kiyovu ni abafana beza, abayobozi ba Kiyovu ni abayobozi beza, ni ikipe nziza nk’uko nabivuze kandi ndabashima kuko tubana twabanye neza ariko umunsi w’ejo ni uw’akazi ibyo nzaba mbishyize ku ruhande, sinzaba mvuga nti kubera ko nagiriyemo ibihe byiza nkine gutya oya. Nagiriye ibihe byiza muri Kiyovu Sports ariko ngomba gushimisha ikipe yanjye ya APR FC.”
Ubutumwa aha abafana ba APR FC
“Icyo nababwira ni uko twatakaje umukino na Gor Mahia byaratubabaje ariko icyo nabizeza ni uko umukino wo kuwa Gatanu uko bizagenda kose tuzawutsinda. Buriya twabonye isomo kuri Gor Mahia, twabonye isomo uko umupira ukinwa ntabwo byanzongera kutubaho gutsindwa kuriya, icyo nabizeza ni uko ku munsi w’ejo dufite intsinzi.”


APR FC niyo izakira ikipe ya Kiyovu Sports ku munsi wa gatatu wa shampiyona ari nawo wa mbere muri uyu mwaka w’imikino ikipe itozwa na Adil Erradi igiye gukina kuko umukino wa mbere ndetse n’uwa kabiri APR FC itayikinnye kubera yakinaga umukino mpuzamahanga wayihuje na Gormahia, mu mikino ibiri ya mbere, APR FC yagombaga guhura na Musanze FC ndetse na Gorilla FC.
Umukino uzahuza APR FC na Kiyovu Sports kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020, uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda zuzuye, ni umukino kandi uzayoborwa n’umusifuzi mpuzamahaganga Twagirimukiza Abdoul Karim.