Myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo Ndayishimiye Dieudonne ni umwe mu bakinnyi bane bashya ba APR FC baheruka kwerekanwa Tariki 19 Nyakanga 2020, yatangaje ko yabuze ibitotsi ku munsi wa mbere ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC Mupenzi Eto amubwira ko APR FC imwifuza kuko we yiyumvishaga ko ari ugusimbuka urwego.
Mu kiganiro twagiranye n’uyu myugariro yatangiye atubwira uburyo bwe bw’imikinire butuma agira umwihariko ugereranyije n’abandi bahuriye ku mwanya.
Ygize ati: ”Umwihariko wanjye ntabwo ndi wa mukinnyi ukina ngo nguma inyuma, umukinnyi dukina ku ruhande rumwe nkunda kumubwira nti uramfasha kugarira nanjye ngufashe gusatira ugasanga akenshi ndi mu rubuga rw’amahina, niyo mpamvu ntanga imipira myinshi ibyara ibitego. Nakuze nkunda kureba umukinnyi Dani Alvez mfite amashusho ye menshi kuri mudasobwa yanjye nkurikinirana cyane imikinire ye.”

Ndayishimiye atangaza ko acyumva ko yifuzwa na APR FC atigeze abyemera kuko yumvaga byaba ari nko gusimbuka urwego runaka kugeza ubwo ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC Mupenzi Eto yamwihamagariye abimubwira.
Ati: ” Nkibyumva bwa mbere nabyumvanye abafana ba APR FC b’i Muhanga bambwira ko ikipe izanjyana ariko nabifataga nko gutebya simbihe agaciro, yewe no mu myitozo abakimmyi bagenzi banjye bahoraga bambwira keshi ko ndi hejuru ndetse ko yaba Rayon Sports cg APR FC nzajya muri imwe muri ayo makipe ari na kimwe mu byanteraga imbaraga zo gukora cyane.”
”Ku munsi wa mbere Mupenzi Eto ambwira ko APR FC inyifuza iryo joro bwankereyeho nabuze ibitotsi, nabwiye Papa nti APR FC ishobora kuba igiye kunjyana kdi ntibizagutungure Fils utakimubona hano i Muhanga muri Gicurasi, Papa yambwiye ko bitashoboka ntabwo wava muri AS Muhanga ngo uhite usimbukira muri APR FC. Ukuntu nabireshyeshyanyaga nabonaga APR FC iri hejuru ku munzani.”

Ndayishimiye asanga azibona neza mu mukino w’umutoza Mohammed Adil kuko nawe akina azamuka cyane ari nabyo byamubashishije gutanga imipira 10 yabyaye ibitego muri shampiyona 2018-10
Ati: ”APR FC ikina imipira ihererekanya kandi nanjye niko nkina, ifite abakinnyi bo hagati bazi gukinisha impande kandi n’ibitego itsinda ibyinshi niho bituruka, iyo ufite abakinnyi nk’abo nawe ukaba uzi kuzamuka no kurekura imipira myiza igana mu rubuga rw’amahina, icyo gihe burya wowe n’ikipe yawe biba byabaye mahwi. Niteze ko ninkora cyane nkabona umwanya wo gukina imipira ibyara ibitego iziyongera cyane.”

Asoza ashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC: ”Mwarakoze cyane kungirira icyizere kandi najye nje gushyiraho irindi tafari ku byo mwubatse, ndi hano kugira ngo dufatanyirize hamwe kwitwara neza dutwara ibikombe haba hano mu Rwanda ndetse no ku ruhando mpuzamahanga”
Ndayishimiye Dieudonne wavutse mu 1999, yazamukiye mu irerero rya The Winners guhera mu mwaka wa 2009 aza kwerekeza muri AS Muhanga muri 2015 yaje kumaramo umwaka umwe, akomereza mu Amagaju FC naho yamaze umwaka umwe maze muri 2017 agaruka muri AS Muhanga nyuma yo kugirirwa icyizere na Abdou Mbarushimana ari naho yaje kwigaragariza maze APR FC iramubengukwa.