E-mail: administration@aprfc.rw

Mwesheje umuhigo mwari mwarahize:- Brig Gen Bayingana Firmin

Kuwa Gatandatu nibwo abakinnyi n’abatoza  b’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC basubiye mu miryango yabo nyuma yo kugirana ikinganiro n’umuyobozi wungirije wa APR FC Brig Gen Bayingana Firmin abashimira ko besheje umuhigo bari barahize wo kwegukana igikombe cya shampiyona badatsinzwe nkuko bari barabikoze muri shamiyona ya 2019-2020 anaboneraho no kubagira inama yo gukomeza kwirinda cyane Covid-19.

Mbere yo gusubira mu miryango yabo babanje guhabwa impanuro n’ubuyobozi bw’iyi kipe aho bwabashimiye ku muhigo besheje, no kubibutsa uko bagomba kwitwara muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID 19.

Mu butumwa yageneye abakinnyi n’abatoza, umuyobozi wungirije wa APR FC Brig Gen Bayingana Firmin yagize ati” Ubuyobozi burabishimiye cyane, mwesheje umuhigo mwari mwarahize mbere yo gutangira shampiyona, bibaye ubugira kabiri shampiyona muyegukana mudatsinzwe turabishimiye cyane, ubundi Ingabo aho iri hose iba ishaka instinzi namwe mwerekanye ko ubushobozi mubufite bwo gushaka instinzi igihe cyose, mugiye gusubira mu miryango yanyu, musubiyeyo kandi mutahanye instinzi.”

Yakomeje agira ati” Hano hanze turugarijwe murabizi covid19 hano hanze irahari namwe murabibona cyangwa mukanabisoma imibare irimo kugenda yiyongera cyane mwirinde cyane kuko covid-19 irahari muri kubyumva ko igenda yihinduranya cyane mukomeze ingamba zo kwirinda dore irimo kwandura mu buryo bwihuse mwirinde kugendagenda muhane intera munakarabe intoki inshuro nyinshi tutibagiwe no kwambara agapfukamunwa.”

Major Guillaume Rutayisire Team Manager wa APR FC

“Inshuti zanyu nyinshi zirabakeneye kuko mutaherukanaga ariko ntimwiyibagize ko twugarijwe  mwirinde murinde n’abagenzi banyu tuzayitsinde iyi covid-19 tuyihashye burundu.”

Tubibutse ko ikipe y’ingabo z’igihugu yasoje shampiyona y’uyu mwaka 2020-2021 ifite amanota 19 aho inganya n’ikipe ya AS Kigali ariko APR FC ikaba izigamye ibitego 20 mu gihe ikipe ya AS Kigali yo isoje izigamye ibitego 12

Nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona bivuze ko APR FC izahagarira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ya Afurika CAF Champions League ya 2021/22

abakinnyi bakiriye impanuro bahawe

itangishaka Blaise ateze amatwi impanuro mbere yo gusubira mu rugo

Nizeyimana Djuma ateze amatwi impanuro

Leave a Reply

Your email address will not be published.