Kuwa kane tariki 05 Gicurasi 2022 nibwo umuyobozi w’ikipe y’ingabo z’igihugu Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye iyi kipe ubwo yakoraga imyitozo yitegura umukino wa shampiyona uzayihuza n’ikipe ya Espoir yo mu karere ka Rusizi agira ubutumwa agenera iyi kipe aho yabibukije ko bagomba kwegukana ibikombe byose biri gukinirwa kuri ubu.
Yagize ati: urugamba rugeze ahakomeye namwe muri kubibona ko dufite imikino imeze nka finale kuri twe kandi iyo mikino yose iregeranye, rero iyo mikino yose niyo igomba kugena uko umwaka wacu wagenze haba kuri Shampiyona ndetse n’igikombe cy’ Amahoro.
Ndizera ko ibyatambutse byatambutse, imitima twese tuyerekeje kuri iyi mikino isigaye, muri abakinnyi beza kandi bafite intego mu buzima, muri bakuru muzi icyo tubakeneyeho nibi bikombe bibiri kandi kubyegukana birashoboka cyane. Ni mubyegukane natwe nk’ ubuyobozi icyo tubagomba kirazwi nkuko bisanzwe muzatubaze kuko turi hano ku bwanyu.
Yakomeje agira abakinnyi inama yo gukomeza ubwirinzi mu mpande zose kucyabahungabanya.
Yagize ati: iyo urugamba rwo gutwara ibikombe rugeze aha bisaba kwitwararika cyane mukirinda bamwe babajyana mu bitari ngombwa ahubwo umutima ukerekeza hamwe, ku gikombe urasohoka gato bakagasumira hejuru aho rero uba utaye umurongo wari wihaye wo kwegukana ibyo bikombe, kandi mwegukanye ibi bikombe bibiri n’ amateka muzaba mwanditse hano muri APR F.C azavugwa ko iyi kipe wayikoreyemo amateka. Ayo mateka rero turebe uburyo tuyandika tubyegukana.
Ibyo dukora byose tujye twibuka ijambo Nyahubahwa President wacu yatubwiye ko “turi igihugu gito kitari gito, gifata ibyemezo bikenewe ku gihe gikenewe.” Namwe rero muri bato bazi gufata icyemezo gikenewe.
Tubibutse ko Shampiyona ibura imikino igera kuri itanu ngo irangire kuri ubu APR F.C ikaba ariyo ikiyoboye, naho igikombe cy’amahoro kikaba kigeze muri 1/2