E-mail: administration@aprfc.rw

Mutsinzi Ange yatangiye imyitozo nyuma y’iminsi itatu yahawe na muganga

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, myugariro Mutsinzi Ange yatangiye imyitozo hamwe na bagenzi be bitegura umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona uzahuza APR FC na Etincelles FC kuri Stade ya Kigali kuwa Gatandatu Tariki 12 Ukwakira 2019.

Uyu myugariro wo hagati wari wagiriye ikibazo mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona wahuje AS Kigali yari yakiriye ikipe y’ingabo z’igihugu Tariki 04 Ukwakira, nyuma y’umukino byabaye ngombwa ko Ange ajyanwa kwa muganga acishawa mu cyuma kugira ngo barebe ko nta kibazo yagize, nyuma yo gusanga nta kibazo yagize muganga yamuhaye iminsi itatu y’ikiruhuko.

Mutsinzi Ange yari yahawe iminsi itatu na muganga nyuma yo kugirira ikibazo mu mukino AS Kigali yanganyijemo na APR FC igitego 1-1

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa kane yasubukurwaga, twaganiriye na Ange Mutsinzi tumubaza uko yumva ameze.

Yagize ati: ‘’ Nibyo koko sinabashije kugaragara mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona kuko iminsi muganga yari yampaye yari itararangira, ariko ubu ndumva meze neza nta kibazo no mu myitozo mwabibonye ko nta kibazo mfite, muri macye niteguye kuza gufatanya na bagenzi banjye kwitegura umukino wa gatatu wa shampiyona.’’

Mutsinzi Ange yiteguye neza umukino APR FC izahuramo na Etincelles FC ku munsi wa gatatu wa shampiyona

Ikipe ya APR FC ikaba ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa gatatu uzayiguza na Etincelles FC kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda z’igicamunsi.

Uyu musore yasibye imyitozo yateguraga umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona APR FC yatsinzemo Bugesera FC igitego 1-0
Uyu musore yasibye uwo mukino

Leave a Reply

Your email address will not be published.