Thursday, September 28E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Mutsinzi Ange myugariro wa APR FC aratangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu

 

Myugariro w’ikipe ya APR FC Mutsinzi Ange yatangaje ko yumva ameze neza ndetse ngo yiteguye gutangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu nyuma yo guhabwa iminsi itatu y’ikiruhuko.

Mutsinzi yagize ikibazo ubwo APR FC yakinaga na AS Kigali umukino ufungura shampiyona, nyuma yo kugongana na Sugira Ernest ku munota wa 22 uwo bombi bakizaga izamu ryabo kuri koruneli ya AS Kigali, biba ngombwa ko Ange asohorwa mu kibuga ajyanwa mu modoka y’imbangukiragutabara asimburwa na Buregeya Prince nawe ugomba gutangira imyitozo kuwa Gatanu

Nyuma yo kugezwa mu mbangukiragutabara yaje kugarura ubwenge, maze avamo akomeza kurebana umukino na Butera Andrew ndetse na Niyomugabo Claude batigeze bashyirwa mu bakinnyi 18 bitabajwe kuri uyu mukino.  Umukino urangiye Ange yajyanywe kwa muganga, acishwa mu cyuma kugira ngo barebe ko nta kibazo gikomeye yaba yagize, abaganga basanga nta kibazo afite gusa biba ngombwa ko bamuha iminsi itatu y’ikiruko. Kuri uyu wa mbere twaganiriye na Ange tumubaza uko ameze atubwira ko yumva nta kibazo afite.

Mutsinzi Ange azamara iminsi itatu hanze y’ikibuga
Ubwo yari aryamye hasi yitabwaho n’abaganga

Ati ” Nibyo koko nagize akabazo mu mukino ngongana na Sugira, gusa muri ako kanya sinabashije kumenya ibyambayeho ahubwa naje kugarura ubwenge nisanga ndi mu modoka y’imbangukiragutabara. Nyuma y’umukino najyanywe kwa muganga ncishwa mu cyuma basanga nta kibazo nagize, ariko bampa iminsi itatu yo kuruhuka ubu ndumva nta kibazo meze neza niteguye kongera gusubira akazi kuwa Gatatu”

Ikipye ya APR FC ikaba ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona igomba gukomeza ku munsi w’ejo kuwa Kabiri Tariki ya 08 Ukwakira, isura Bugesera FC kuri Stade ya Bugesera.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *