Umuyobozi wa Musanze APR Fan Club, Ngabonziza Louis yavuze ko nk’abafana ba Musanze APR Fan Club bafite intego yo gushyigira ikipe yabo kugira ngo igere ku ntego zayo ifite umwaka utaha w’imikino mwaka ndetse anashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bukomeje kuba hafi y’ikipe
Ni mu kiganiro twagiranye n’uyu muyobozi Ngabonziza Louis kuri uyu wa Kane Tariki 22 Ukwakira 2020, tumubaza uko abafana ba APR b’i Musanze babona ikipe yabo maze atubwira ko bayifitiye icyizere ko izagera ku ntego ubuyobozi bwihaye.
Yagize ati” Abafana muri rusange by’umwihariko abafana ba Musanze APR Fan Club ntitwashidikanya na gato ku bushobozi bw’ikipe yacu ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe muri rusange, dufite icyizere ko intego ubuyobozi bwahaye ikipe bazazigeraho nta kabuza babifitiye ubushobozi.”
Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko nk’abafana ba Musanze APR Fan Club biteguye gufasha no gukomeza gushyigikira batera ingabo mu bitugu ikipe yabo bakunda.
Ati” Twe nka Musanze APR Fan Club twiteguye gufasha no gukomeza gushyigikira ikipe yacu tuyitera ngabo mu bitugu, gusa turifuza kurenzaho uko byari bimeze umwaka washize, turashaka gukora cyane kurenza uko twakoze umwaka ushize.”
Kugeza ubu Musanze APR Fan Club ifite abafana 316 ariko ubuyobozi bw’iyi Fan Club ngo bafite intego yo gukomeza ubukangurambaga no kwagura umubare w’abafana ba Musanze APR Fan Club.