E-mail: administration@aprfc.rw

Muri urugero rwiza rw’abatanga intsinzi: Lt Gen MK MUBARAKH Chairman wa APR F.C

 

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe ya APR F.C yakomezaga imyitozo yitegura Shampiyona izaba igeze k’umunsi wayo wa 28 aho izakirwa n’ikipe ya Gorilla kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022.

Mu muco Nyarwanda uwakoze neza arashimirwa kuko aba yakoze igikorwa k’ indashyikirwa ni nako bimeze mu mupira w’amaguru iyo wahize gutsinda ukanabisabwa n’abatari bake iyo ubigezeho ushimirwa.

Ni muri urwo rwego Chairman wa APR F.C yaje gushimira abakinnyi biyi kipe uko bitwaye mu mukino bahuyemo na Rayon Sports kuri uyu wa Kane hari mu gikombe cy’ Amahoro.

Mu butumwa yageneye abakinnyi biyi kipe yabashimiye kuko bashimishije Ingabo n’ Abanyarwanda, aboneraho kongera kubibutsa ko imbere naho bagomba kuhanyura gitwari.

Yagize ati “mbere y’ umukino nabasabye ko mushimisha ingabo nkuko nazo zibikora aho ziri hirya no hino ku isi, ndabashimira ko mutantengushye mwabikoze neza mwerekanye ko abana b’ Abanyarwanda mushoboye kandi mwakora byinshi bitanga intsinzi. Mwerekanye ko muri Inkotanyi.

Nubwo nanone twageze k’umukino wa nyuma turacyafite urugamba  imbere yacu nta gushidikanya ko tuzarusoza neza twarwambariye.

Nkavuga nti n’ugutsinda imikino yose iri imbere kandi Abakinnyi ba APR F.C murabishoboye.

Yagarutse ku bakinnyi bavuye muri APR bakaba bakina hanze yu Rwanda.aho yagize Ati” mu kibuga uba ugomba gutanga ibyo ufite byose kugira ngo ugere ku intsinzi ndababwiza ukuri umupira mwakinnye kuri Rayon Sports wongeye gusiga ishusho nziza kubana bu Rwanda muri urugero rwiza mu Rwanda.

Nyuma yuwo mukino twabonye andi makipe yo hanze asaba ko twabaha Abakinnyi bacu kandi muzagenda, kuko baba bababonyemo impano.

Nanone, uzagera iyo irwotamasimbi azibuke ko APR yavuyemo ari ihorana inyota y’ibikombe ibyo rero nibyo Manzi Thierry na Imanishimwe Emmanuel bari gukora mu mahanga barazamura Idarapo ry’ u Rwanda begukana ibikombe nkuko hano Muri APR F.C babikoraga.

ibyo  nibyo tubifuriza n’indi kipe yaza ikavuga ngo turashaka Abakinnyi bose ba APR F.C twabatanga rwose tugashaka abandi banyarwanda kuko barahari kandi barashoboye.

Yasoje abibutsa ko bagifite byinshi byo gukora imbere anashimira abahamagawe mu ikipe y’ Igihugu.

Yagize ati: ndashimira abakinnyi bacu bahamagawe mu ikipe y’igihugu, ariko namwe mwasigaye muri beza kandi abatoza barababona nubwo batabahamagara mwese mu ikipe imwe.

Abahamagawe rero mugende mwerekane ko mushoboye kandi muheshe ishema igihugu cyacu.

Ntitwibagirwe ko tugifite imikino ya shampiyona igomba kudufasha kwegukana icyo gikombe kandi ni andi mateka muzaba mwanditse nk’abana b’ Abanyarwanda.

Mbifurije intsinzi mu mikino iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published.