Ikipe y’ingabo z’igihugu ishyize hanze abakinnyi 18 bitabajwe mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona, APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona yakiriyemo Mukura Victory Sports ya kane kuri Stade Huye kuri uyu wa Gatandatu Tariki 7 Werurwe 2020. Myugariro Mutsinzi Ange akaba atari bugaragare kuri uyu mukino kubera imvune yahuriye nayo mu ikipe y’igihugu Amavubi mu gihe rutahizamu Danny Usengimana ufite ibitego 11 kugeza ubu abanje ku ntebe y’abasimbura.